00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime yakinnyemo Nirere Shannel iri guhatanira ibihembo mu iserukiramuco nyafurika rikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 January 2019 saa 08:08
Yasuwe :

Filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ yayobowe na Joël Karekezi uri mu bahanga mu ruganda rwa sinema mu Rwanda, iri mu ziri guhatanira ibihembo mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Iri serukiramuco ryitwa Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO).

Iyi filime iri mu zindi 19 ziri guhatanira ibihembo muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 50 hanizihizwa isabukuru y’iyi myaka rimaze ritangiye.

Minisitiri w’Umuco, Ubuhanzi n’Ubukerarugendo muri Burkina Faso, Abdoul Karim Sango, yabwiye RFI ko iri serukiramuco ari ijwi riranguruye ku ruganda rwa sinema ya Afurika.

Ati “FESPACO ni ijwi rya sinema nyafurika, mu by’ukuri muri iki gihe usanga ikibazo gikomeye gihari ari ukuyimenyekanisha ku ruhando rw’Isi yose, kunoza uburyo dukoramo n’ibindi. Gusa na none idahari ngo ibe irya isataburenge andi maserukiramuco akomeye ku Isi nka Festival de Cannes n’andi wasanga hari ikibura mu runyurane rw’imico ya Afurika”.

Ku rutonde rwa filime zihanganye na ‘Mercy of the Jungle’ harimo Five Fingers for Marseilles ya Michael Matthews (Afurika y’Epfo) iherutse kubakira amateka i Kigali aho yegukanye ibihembo bitandukanye muri AMAA Awards.

Ibirori nyir’izina byo gutanga ibihembo muri FESPACO bizaba hagati yo ku wa 23 Gashyantare no ku wa 02 Werurwe 2019.

Iri serukiramuco ryashinzwe mu 1969 na François Bassolet, Claude Prieux ndetse na Louis Thiombiano; riba mu gihe cy’iminsi umunani.

Filime ya Joel Karekezi iri mu zihatana uyu mwaka yari iherutse kwegukana ibihembo bibiri muri Festival du Cinema Africain de Khouribga muri Maroc.

Yahize izindi mu cyiciro cya “Best Screenplay” n’icya “Best Supporting Actor” cyahawe Stephane Bak wayikinnyemo ari umusirikare witwa Faustin.

Filime “The Mercy of the Jungle”, irimo Nirere Shanel ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina yitwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo Kinshasa mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya byayobowe na Joel Karekezi.

Irimo abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Joel Karekezi na Kantarama Gahigiri wakinnye muri iyi filime ubwo begukanaga ibihembo muri Festival du Cinema Africain de Khouribga muri Maroc umwaka ushize
Iyi filime ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina yitwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo
Minisitiri w'Umuco muri Burkina Faso, Abdoul Karim Sango, yavuze ko iri serukiramuco rifatiye runini Afurika'
Nirere Shanel uzwi cyane mu muziki ari mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime yaherewe igihembo muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages