Filime z’ubusambanyi benshi bita iz’urukozasoni hari uburyo zikwirakwizwamo mu Rwanda. Nubwo bamwe babikora mu ibanga rikomeye, hari n’abazicururiza ku mihanda mu mujyi wa Kigali rwagati.
Nubwo benshi bita izi filime z’ubusambanyi, urukozasoni, hari bamwe bashimishwa no kuzireba kurusha uko bareba izisanzwe. Mu mujyi wa Kigali bugufi y’inyubako ya Kigali City Tower benshi bita Hollywood ya Kigali kubera ubwinshi bw’amafilime ahacururizwa ndetse hafi ya zose mu Rwanda akaba ariho zisohokera, hari abiba umugono bagenzi babo bagacuruza iz’ubusambanyi ndetse ngo ni zo zinjiza amafaranga menshi.
Uko zicuruzwa
Umwe mu basore bacururuza filime ku muhanda mu mujyi wa Kigali, yaganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE amwerurira ko izi filime zicuruzwa gusa ngo ni mu ibanga rikomeye.
Uyu mucuruzi utashatse kwivuga izina yasobanuye ko we na bagenzi be izi filime bazicuruza ndetse ngo ziba zihenze ugereranyije n’izisanzwe dore ko n’uburyo zigezwa ku bakiriya baba bazishaka bigoranye kandi bikorwa mu buryo umuntu wese adashobora gupfa kubavumbura.
Ati, “ Filime zirahari, biragoye ntabwo umuntu apfa kuzicuruza. Ntabwo byemewe gucuruza izi filime, bagufashe bakumerera nabi ariko turazicuruza”
Kopi ya filime z’ubusambanyi igurishwa amafaranga y’u Rwanda 2000 mu gihe nyinshi mu zisanzwe usanga zigurishwa 1,000 cyangwa ihenze ikagurishwa 1,500.
Nubwo izi filime zigurishwa ndetse bigakorwa ku manywa y’ihangu, ntabwo umuntu wese ucuruza filime wazimusangana, ahubwo ngo bafite uburyo bazigeza ku bazikeneye. Iyo uyisabye umucuruzi ahita ajya kuyizana aho zishyirirwa ku ma CDs ukamuhereza amafaranga akigendera nk’uko bamwe mu bazicuruza bahaye ubuhamya IGIHE.
Hari abacuruza filime zisanzwe bafata ama CD make y’iz’ubusambanyi bakayaseseka y’izindi ubundi bakazitembereza ntacyo bikanga gusa ngo bazi neza ko bitemewe mu Rwanda.
Hari abanyarwandakazi bazikina
Mu bushakashatsi ikinyamakuru The New Times giherutse gukora ku buryo bwari bumaze iminsi buvugwa ko hari abakobwa b’abanyarwanda bakina izi filime, bwagaragaje ko abazikina babikorera muri Uganda ndetse bakaba bavanamo amafaranga menshi ari nacyo gituma babyemera.
Abakobwa bakina izi filime binjizwamo n’abagore bafite amafaranga menshi kandi bazi neza uko zikinwa, ingaruka zazo n’aho zikinirwa. Umwe mu bakobwa bakina izi filime waganiriye n’iki kinyamakuru, yavuze ko yazikinnye biturutse ku mugore witwa Madame wamuhuje n’abagabo bazikina i Kampala. Abakobwa baba bakenewe cyane muri uyu mwuga ngo ni abari mu kigero cy’imyaka 20-23 y’amavuko.
Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 yasobanuye ko ajya kuzinjiramo yabanje guhabwa akazi keza n’uyu mugore witwa Madame ari na we wamutoje gusohokera mu tubari duhenze, kujya mu tubyiniro kenshi ndetse amumenyereza gusabana n’abagabo atazi byaba na ngombwa bakaba baryamana.
Igihe cyarageze, Madame ashakira uyu mukobwa ibyangombwa bajya i Kampala. Bagezeyo, uyu mukobwa yaje guhuzwa n’abandi banyarwandakazi bari bagiye kuhakorera i gikorwa barangiza bakagaruka mu buzima busanzwe.
Bageze i Kampala uyu mukobwa na bagenzi be bajyanwe muri hoteli iherereye ahitwa Muyenga ari naho yakiniye filime y’ubusambanyi ya mbere.
Bitewe n’umubare w’abagabo umukobwa abasha kuryamana nabo hari igihe amara ukwezi kumwe asambana bakamuhemba $250 - $500 uyashyize mu manyarwanda ni hagati ya 172,000 na 344,000. Nubwo uyu Madam ari we uhuza aba bakobwa n’abagabo bakinana izi filime, ngo ntafaranga na rimwe akata ku mushahara w’umukobwa ajyanye Uganda.
Uyu mugore ujyana abakobwa b’abanyarwanda gukina izi filime muri Uganda ngo asanzwe akora akazi ko gushakira begenzi be abasore b’abapfubuzi.
Amategeko avuga iki ku bakora ibyaha birimo gushaka inyungu mu bikorwa by’urukozasoni by’undi muntu
Nubwo hari abashora abakobwa mu buraya no gukina filime z’urukozasoni, iyo hagize ufatwa agahamwa n’icyaha ahanishwa n’ingingo ya 255 na 256 z’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’ amategeko ahana.
Ingingo ya 255 igika cya kane ivuga ko ushakira inyungu mu ibikorwa by’urukozasoni by’undi muntu; ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Ibyaha byo kugura, kugurisha no gucuruza abantu nk’uko bisobanurwa mu ngingo ya 252, iya 253 n’iya 254 z’iri Tegeko Ngenga, bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000), iyo ibikorwa bibigize byagizwe umwuga.
Iyo ibyo byaha bikozwe mu rwego rw’ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi ryabigize umwuga, bihanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).



















TANGA IGITEKEREZO