00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zagufasha gusezera Nyakanga neza

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 31 July 2025 saa 08:16
Yasuwe :

Umunsi ku wundi mu Rwanda no hanze yarwo hasohoka filime zo mu bwoko butandukanye, kandi abenshi baba bafite amashyushyu yo kumenya izigezweho zabafasha kugendana n’ibigezweho. Zinyura kuri Netflix, Amazon Prime, Apple TV+ n’ahandi hatandukanye hakunze kugaragara filime.

IGIHE ntabwo yatanzwe kuko akenshi igerageza gushakisha filime zigezweho kugira ngo ibatungire urutoki. Ni muri urwo rwego twahisemo kubashakira izasohotse muri Nyakanga zabafasha gusezera kuri uku kwezi neza no gutangira neza Kanama.

Heads of State

Ni filime yagiye hanze ku wa 2 Nyakanga 2025. Irimo urwenya ariko inagaragaramo imirwano. Yayobowe na Ilya Naishuller.

Iyi filime igaruka ku nkuru ya “Perezida wa Amerika n’u Bwongereza”, babagaho basa nk’abahangana, bakaza kwisanga indege barimo irimo ibyihebe, aho byasabaga ko bafatanya kubirwanya.

Iyi filime yakinwe n’ibyamamare birimo John Cena na Idris Elba bagaragara nk’abakuru b’ibi bihugu. Irimo kandi Umuhinde Priyanka Chopra na we uri mu bagore bafite izina rikomeye muri sinema ku Isi.

Brick

Ni filime iri mu zikunzwe cyane ku rubuga rwa Netflix. Yayobowe inandikwa na Philip Koch, ndetse yagize uruhare rukomeye kuva ku gitekerezo cyayo kugeza isohotse.

Ivuga inkuru y’umugabo witwa Tim hamwe n’umukunzi we Olivia, aho mu gitondo kimwe basanze inzu yabo ifunzwe n’urukuta rw’amayobera rw’umukara, rutabemereraga gusohoka cyangwa guhamagara aho bakenera.

Aba bombi bagize uruhare runini mu gutanga ishusho y’iyi filime, barekana uburyo abantu bahangana n’ibibazo by’ubuzima mu buryo bwihariye.

Ballard

Iyi ni filime y’uruherekane ikurikirwa n’abatari bake ku Isi yasohotse. Yasohotse tariki 9 Nyakanga 2025 ,ikaba yarayobowe na Michael Alaimo ndetse na Kendall Sherwood.

Ni filime igaragaza ubuzima bwa Renée Ballard, umugore ukomeye wiyemeje gukurikirana ibyaha byabaye kera ariko bitigeze bikurikiranwa. Ishingiye ku butabera bwo kurenganura abatakaje icyizere, himakazwa ubupfura.

Yakinwe na Maggie Q (Renee Ballard) hamwe, Michael Mosley na Courtney Taylor, bagize uruhare runini mu kugaragaza uko ubutabera bwagerwaho. Igaragara kuri Amazon Prime.

The Old Guard

The Old Guard ni filime y’ubuhanga mu bijyanye n’intambara, yayobowe na Gina Prince-Bythewood. Yasohotse tariki 10 Nyakanga 2020 kuri Netflix, igice cya kabiri kikaba cyarasohotse tariki ya 2 Nyakanga 2025.

Ishingiye ku gitabo cya Greg Rucka, ikaba yarakunzwe cyane kubera imirwano igaragaramo n’uburyo yerekana ubuzima bw’abasirikare b’ibihe byose.

Yakinwe n’ibyamamare birimo Charlize Theron, KiKi Layne, Matthias Schoenaerts n’abandi. Igaragara kuri Netflix.

Ice Road

Ni filime nshya iri mu cyiciro cy’iz’imirwano. Ivuga ku bashoferi b’imodoka zitwara ibintu mu gihe cy’ubukonje bukabije. Irimo urugendo ruri hagati y’ubuzima n’urupfu, ndetse n’intambara n’ibibazo biba hagati yabo.

Yakinwe n’ibyamamare birimo nka Liam Neeson, Laurence Fishburne, Amber Midthunder n’abandi. Igaragara kuri Netflix.

Zombies: 4 – Dawn of the Vampires

Iyi filime y’uruhererekane yasohotse tariki ya 10 Nyakanga 2025, ikaba yarayobowe na Paul Hoen.

Umwihariko wayo ni uko ikinirwa mu kigo cy’imyitozo kizwi nka Vampire Summer Camp, aho urubyiruko ruvuye mu moko atandukanye rwigira hamwe, rukaririmba, rukabyina ariko rugakemura amakimbirane ashingiye ku kudahuza imiterere.

Yakinwe n’abakinnyi barimo Milo Manheim, Meg Donnelly, Kylee Russell. Aba bose bagize uruhare rukomeye nk’abakinankuru bakuru. Iyi filime ni iya Disney.

40 Acres

Iyi filime ikomeje guca ibintu yasohotse tariki ya 4 Nyakanga 2025, iyoborwa n’umwe mu bahanga bashya mu kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filime witwa R. T. Thorne, ndetse ni na yo filime ye ya mbere.

Ishingiye ku mateka y’ivangura n’ubutabera, ikaba igaragaramo umugore w’Umunyamerika w’umwirabura urwana no kurinda ubutaka bwa ba sekuruza mu gihe Isi iri mu kavuyo katewe na virusi yica abantu.

Iyi filime yakinwe n’ibyamamare birimo Danielle Deadwyler, afatanyije na Brandon P. Bell, Kevin Zegers na Sydney Lemmon, bakina bashaka kwerekana urugamba rwo guhangana n’ibihe bitoroshye bimeze nk’imperuka.

Ziam

Ziam cyangwa se ปากกัด ตีนถีบ mu rurimi rw’Igi-Thai rukoreshwa muri Thailand, akaba ari na ho yakiniwe, yasohotse tariki ya 9 Nyakanga 2025, iyoborwa na Kulp Kaljareuk. Irimo abakinnyi b’imena barimo Mark Prin Suparat, Nuttanicha Dungwattanawanich na Wanvayla Boonnithipaisit.

Iyi filime yashyizwe ku rubuga rwa Netflix igaragaza uburyo abanzi batsindwa n’ubuzima bwo kurokoka ibihe birimo ibiremwa biteye ubwoba bizwi nka ‘zombies’.

Nyuma yo gusohoka, Ziam yahise ijya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa filime 10 za Netflix zikunzwe cyane ku Isi hose.

Fantastic Four: First Step

Iyi filime yasohotse ku wa 25 Nyakanga 2025, yari itegerejwe na benshi cyane cyane mu bakunzi b’izirimo indwanyi z’akataraboneka. Yayobowe na Matt Shakman ukunze gukora filime zo muri Marvel.

Iyi filime ivuga ku itsinda ry’abantu bafite imbaraga zidasanzwe nyuma yo gukora impanuka. Yakinwe n’ibyamamare birimo Imaan Hammam, Celeste O’Connor, Mason Alexander Park ndetse na Jalen Hudson.

Hari izindi filime wareba zirimo izagiye hanze muri Kamena uyu mwaka, nka ‘Squid Game’, ‘Kings of Johannesburg’, ‘Diablo’, Most Dangerous Game’ na ‘The Continental’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages