Ni ibihembo byatanzwe ku wa 4 Mutarama 2026, ku nshuro ya 31. Ibi birori bya Critics Choice Awards, byabereye muri Barker Hangar i Santa Monica, muri Leta ya California. Byari bigamije gushimira abantu na filime zitwaye neza mu mwaka ushize. Byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu ruganda rwa sinema ya Hollywood.
Muri filime, habaye kunganya ku mubare w’ibihembo byinshi, aho “Frankenstein” na “Sinners” ari zo zahize izindi, buri imwe itahana ibihembo bine.
Filime “Frankenstein” yatsindiye ibihembo birimo ‘Best Supporting Actor’ cyahawe Jacob Elordi, ‘Production Design’, ‘Costume Design’, ndetse na ‘Hair and Makeup’.
“Sinners” yari no mu ziyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi mbere y’ibirori kuko yari iri mu byiciro 17, iza ku isonga muri filime zari zihanzwe amaso cyane. Iyi filime yegukanye ibihembo bine birimo ‘Best Original Screenplay’ cyahawe Ryan Coogler wayanditse akanayiyobora, ‘Best Young Actor/Actress’ cyahawe Miles Caton, ‘Best Casting and Ensemble’ na ‘Best Score’.
Filime ‘One Battle After Another’ yegukanye ibihembo bikomeye bitatu birimo icya ‘Best Picture’, ‘Best Director’ cyahawe Paul Thomas Anderson wayiyoboye, ndetse na ‘Best Adapted Screenplay’.
‘Sinners’ na ‘One Battle After Another’ zari zihanzwe amaso kubera abakinnyi b’ibihangange bazigaragaramo aribo Michael B. Jordan na Leonardo DiCaprio; ariko aba bose nta n’umwe wegukanye igihembo.
Muri filime zerekanirwa ku mbuga zitandukanye no kuri televiziyo, ‘Adolescence’ ya Netflix ni yo yegukanye ibihembo byinshi, itahana bine, birimo ‘Best Limited Series’, ndetse n’icya ‘Best Actor in a Limited Series or Movie Made for Television’ cyahawe Stephen Graham, icya ‘Best Supporting Actor in a Limited Series or Movie Made for Television’ cyegukanywe na Owen Cooper ndetse n’icya ‘Best Supporting Actress in a Limited Series’ cyahawe ‘Erin Doherty’.
Mu bakinnyi ku giti cyabo, Timothée Chalamet yatsindiye igihembo cya ‘Best Actor’ kubera filime “Marty Supreme”, Jessie Buckley atsindira icya ‘Best Actress’ abikesheje kugaragara muri “Hamnet”, mu gihe Jean Smart, Noah Wyle na Rhea Seehorn na bo bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere filime ziagaragara ku mbuga zitandukanye no kuri televiziyo.
Ushaka kureba abandi begukanye ibihembo wakanda hano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!