00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zivuga ku mateka y’impunzi zakunzwe ku mugabane w’u Burayi zinahatanira ibihembo

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 27 March 2023 saa 04:50
Yasuwe :

Filime zivuga ku mateka y’impunzi zituruka hirya no hino ku Isi, zikomeje guhabwa umwanya mu guhatanira ibihembo bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi.

Zimwe muri izi filime zagiye zitegurwa na bamwe mu bari impunzi, bahisemo kugaragaza ubuzima banyuzemo babinyujije muri filime, kugira ngo Isi yose ibashe kumenya ubuzima bugoye banyuramo.

Izi filime kandi zikomeje guhabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye, harimo n’iy’umunyarwandakazi Jo Ingabire Moys wahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi usigaye ari umwe mu batunganya amashusho ya filime mu Bwongereza.

The Swimmers

Iyi ni filime ivuga ku nkuru mpamo y’abakobwa babiri b’Abanya- Syrie bavukana, Yusra Mardini na Sara Mardini, baba bafite inzozi zo kuba abahanga mu mukino wo koga ngo bazagere mu mikino Olempike ariko intambara yo mu gihugu cyabo ikababera imbogamizi.

Intambara yo muri Syrie imaze gukomera, batangira urugendo rwo guhungira mu bihugu bitandukanye, ndetse bahuriramo n’ibizazane birimo ihohoterwa, kubura aho kurara, kogera ahantu habi cyane bagerageza gufasha bagenzi babo ngo bacike n’ibindi.

Nyuma y’ibyo ntibacitse intege mu gukomeza inzozi zo kuba abahanga mu mukino wo koga bari bafite kuva kera, kuko nyuma yo kubona ubuhingiro mu Bubiligi baje kwitabira amarushanwa yo koga ndetse batwara ibihembo bikomeye.

The Swimmers ni filime yasohotse mu 2022, ihatanira igihembo muri ‘The British Academy British Awards’.

Bazigaga

Iyi ni filime y’Umunyarwandakazi Jo Ingabire Moys, umuhanga mu gutunganya amashusho ukorera mu Bwongereza.

Bazigaga ni filime Ingabire yakoze igaruka ku nkuru mpamo y’umupasiteri wahungiye mu misozi n’umukobwa we muto, ubwo bahungaga Interahamwe zashakaga kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahungira ku musozi uriho umugore wafatwaga nk’umupfumu muri icyo gihe ari na we witiriwe izina ry’iyi filime, akabatabara izo nterahamwa zamutinyaga bitewe n’inkuru zamuvugwagaho.

Iyi nkuru ya Bazigaga ivuga ku nkuru mpamo y’umugore Zura Karuhimba, wakoresheje igitinyiro abantu bari bamufiteho nk’umupfumu agatabara Abatutsi barenga 100.

Iyi filime yasohotse mu 2022 ndetse yaje guhatanira igihembo muri ‘The British Academy British Awards’ iba filime ya mbere y’Umunyarwanda mu mateka yahataniye muri ibi bihembo bitangwa mu Bwongereza.

A House Made of Splinters

Iyi ni filime mbarankuru igaruka ku buzima bugoye abana bo muri Ukraine babayemo muri iki gihe, baterwa n’ibihe by’intambara, ubukene n’ibindi.
Nyuma yo gutandukana n’ababyeyi babo bamwe babataye, abandi bakajya ku rugamba bagasigara mu bigo byita ku mpfubyi.

‘A House Made of Splinters’ yasohotse tariki 9 Werurwe 2023, iza guhatanira igihembo muri Oscar nka filime nziza mbarankuru.

Stranger at the Gate

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umugabo witwa Richard McKinney wahoze ari umusirikare urwanira mu mazi mu myaka irenga 25.

Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yasubiye mu buzima busanzwe ariko afitiye urwango umuntu wese usengera mu idini rya Islam, ku buryo yaje gushaka gutega igisasu mu musigiti afite intego yo kwica abarenga 200.

Gusa nyuma y’igihe yaje guhura n’abagabo babiri b’impunzi basengeraga mu idini rya Islam bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye muri Afghanistan, bamwereka ineza nubwo yashatse kubica bamwigisha guhindura inzira, bamufasha no gukira ihungabana yagiriye mu gisirikare.

Iyi filime yasohotse mu 2022, iza guhatanira ibihembo muri Oscar nka filime nziza mbarankuru muri uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages