00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zo mu Rwanda zihatanye mu iserukiramuco ryo muri Amerika

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 23 June 2024 saa 08:04
Yasuwe :

Filime ebyiri, ‘Citizen Kwame’ na ‘The Bride’ z’Abanyarwanda zizagaragara mu iserukiramuco ryitwa ‘Maine International Film Festival’ rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nyakanga 2024.

Filime Citizen Kwame yakozwe na Yuhi Amuli, mu gihe ‘The Bride’ yakozwe na Myriam Birara. Amakuru y’uko zizitabira iri serukiramuco ari ku rubuga rwaryo.

Maine International Film Festival iba buri mwaka hagahembwa abagira uruhare mu guteza imbere uruganda rwa sinema ku isi.

Iyo iri serukiramuco rigana ku musozo abakoze filime zahize izindi bahembwa 5000$ kuri filime ndende na 2500$ ku wakoze filime ngufi.

Kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugira filime zizaba ziri muri ririya serukiramuco byaturutse ku kuba umuyobozi mukuru wa MIFF’Maine International Film Festival’ Mike Perreault yarabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu iserukiramuco ryateguwe na Mashariki ryabereye mu Rwanda mu 2023.

Citizen Kwame ni filime yasohotse mu 2023. Igaruka ku kibazo cy’Abanyafurika bakomeza kujya mu bihugu by’amahanga. By’umwihariko igaruka ku nkuru y’umugabo wiswe Kwame, uba ushaka kuva mu gihugu cye, ariko ari mu ihurizo ryo kubona visa.

Filime ‘The Bride’ yo igaruka ku muco wabagaho wo guterura umukobwa bikarangira abaye umugore mu bihe byo hambere mu Rwanda.

Iri serukiramuco rizabera muri Leta ya Maine ku cyicaro gikuru cyaryo rikaba rizatangira ku itariki 12 Nyakanga, risozwe ku ya 21 Nyakanga 2024. Imibare y’urubuga rw’iri serukiramuco yerekana ko filime zisaga 100 ari zo zizerekanwa mu gihe cy’iminsi 10.

Filime ‘The Bride’ igaruka ku muco wabagaho wo guterura umukobwa bikarangira abaye umugore mu bihe byo hambere mu Rwanda
Citizen Kwame ni filime yasohotse mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages