Filime Citizen Kwame yakozwe na Yuhi Amuli, mu gihe ‘The Bride’ yakozwe na Myriam Birara. Amakuru y’uko zizitabira iri serukiramuco ari ku rubuga rwaryo.
Maine International Film Festival iba buri mwaka hagahembwa abagira uruhare mu guteza imbere uruganda rwa sinema ku isi.
Iyo iri serukiramuco rigana ku musozo abakoze filime zahize izindi bahembwa 5000$ kuri filime ndende na 2500$ ku wakoze filime ngufi.
Kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugira filime zizaba ziri muri ririya serukiramuco byaturutse ku kuba umuyobozi mukuru wa MIFF’Maine International Film Festival’ Mike Perreault yarabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu iserukiramuco ryateguwe na Mashariki ryabereye mu Rwanda mu 2023.
Citizen Kwame ni filime yasohotse mu 2023. Igaruka ku kibazo cy’Abanyafurika bakomeza kujya mu bihugu by’amahanga. By’umwihariko igaruka ku nkuru y’umugabo wiswe Kwame, uba ushaka kuva mu gihugu cye, ariko ari mu ihurizo ryo kubona visa.
Filime ‘The Bride’ yo igaruka ku muco wabagaho wo guterura umukobwa bikarangira abaye umugore mu bihe byo hambere mu Rwanda.
Iri serukiramuco rizabera muri Leta ya Maine ku cyicaro gikuru cyaryo rikaba rizatangira ku itariki 12 Nyakanga, risozwe ku ya 21 Nyakanga 2024. Imibare y’urubuga rw’iri serukiramuco yerekana ko filime zisaga 100 ari zo zizerekanwa mu gihe cy’iminsi 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!