Iri serukiramuco rizabera i Kigali kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2025. Rizabera muri Century Cinema – Kigali, rikazaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Creative Horizons”, aho abazitabira bazashishikarizwa kwagura imitekerereze mu buhanzi , kugira ngo barebe kure y’ibisanzwe.
Mu bihangano bizerekanwa, harimo filimi 60 mpuzamahanga na 39 z’Abanyarwanda ziri mu cyiciro cyizwi nka “Iz’iwacu”.
Mu gice cya filimi mpuzamahanga, hazerekanwa filimi ndende 13, filimi ngufi 26, filimi mbarankuru 10, filimi z’uruhererekane zica kuri televiziyo 10, hamwe n’icyiciro cyihariye kimwe. Mu ruhande rw’Iz’iwacu, hazerekanwa filimi ndende 12, filimi z’uruhererekane zerekanwa kuri televiziyo zirindwi, filimi zigaragara kuri internet 18 na filimi ngufi ebyiri.
Uretse kureba filimi, iri serukiramuco rizanarangwa n’ibiganiro byo kungurana ubumenyi, ‘masterclasses’, n’ibikorwa byo guhuza abanyamwuga mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’iterambere muri sinema.
Ikindi gikorwa cyitezwe cyane ni “International Content Market”, kizaba kuva ku ya 23 kugeza ku ya 25 Ugushyingo, aho abahanga muri sinema bazahurira mu biganiro byo kumurika imishinga, gushaka abafatanyabikorwa n’abasanzwe batanga inkunga cyangwa bakwirakwiza ibihangano ku masoko mpuzamahanga.
Iri serukiramuco rizasozwa n’umuhango wa Mashariki Awards, wo gushimira abahize abandi muri sinema nyafurika mu byiciro bitandukanye birimo filimi nziza kurusha izindi, Umukinnyi mwiza w’umugabo, Umukinnyi mwiza w’umugore, ‘Best Director of Photography (DOP)’, ‘Best Sound Technician’ n’Uwanditse inkuru nziza (Scriptwriter).
Mu byitezwe cyane, harimo n’igihembo cya “People’s Choice Award”, aho abakunzi ba sinema bazatora umunyempano bakunze cyane. Abatsindiye iki gihembo bazahabwa imodoka nk’ishimwe ry’umubano ukomeye uhuza abakora sinema n’abayikunda, ndetse n’ishimwe ry’abahanzi bakiri bato bari guhindura isura ya sinema nyafurika. Hazatangwa imodoka ebyiri mu cyiciro cy’umugabo n’umugore batowe cyane.
Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!