Filimi ni ikintu gikundwa cyane ku isi, ku buryo buri mwaka igira amaserukiramuco menshi ayikorerwaho , nkayo twavuga irya “Berlin mu Budage” , “Venuse mu Butariyani” , na “Mumbai mu Buhinde”, ndetse n’andi menshi cyane, ariko avugwa cyane kandi akitabirwa n’ ibihangange byinshi ni Irya “Canne mu Bufaransa”, riba buri mwaka , ndetse n’ibirori byo guhemba abagize uruhare mu guteza imbere sinema muri
uwo mwaka bibera Hollywood muri Los Anges muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti ruzobereye mu bya filimi rwitwa I.M.D.B (Internet movie data base) zakunzwe n’abantu benshi cyane ku isi.
Reba urutonde rw’uko zikurikirana
1.Filimi yitwa “ The Shawshank redemption”, yasohotse mu 1994.
Yanditswe na: Stephen King
Yayobowe na: Frank Darabont
Yakinwe na : Tim Robins na Morgan Freeman
Yabonye ibihembo (Oscar): yahataniye 7
2.Filimi yitwa “ The Godfather” , igice cya mbere cyasohotse mu 1972
Yanditswe na: Mario Puzzo
Yayobowe na: Francis Ford Coppola
Yakinwe na : Marlon Brando,Al Pacino na James Caan
Yabonye ibihembo (Oscar):3
3.Umwanya wa gatatu wajeho filimi yitwa “ TheGodfather”, igice cya kabiri gisohoka mu 1974.
Yanditswe na: Francis Ford Cappola
Yayobowe na: Francis Ford Cappola
Yakinwe na : Al Pacino na Dane Keaton
Yabonye ibihembo (Oscar):6
4.Umwanya wa kane wajeho filimi yitwa “ Pulp fiction”, yasohotse mu 1994.
Yanditswe na: Quintin Tarantino
Yayobowe na: Quintin Tarantino
Yakinwe na : Jhon Travolta,Samuel L Jackson,Bruce Willis
Yabonye ibihembo (Oscar):1
5.Umwanya wa gatanu ugaragaraho filimi yitwa “ The good, The Bad and The ugly”, yasohotse mu 1966.
Yanditswe na: Luciano Vincenzoni
Yayobowe na: Sergio Leone
Yakinwe na: Clint Eastwood an Eli Warrach
Yabonye ibihembo (Oscar):0
I.M.D.B, niyo iba yashyize ahagaragara uru rutonde ihereye ku majwi abantu baba bahaye filimi mu matora baba bakoresheje muri filimi bahisemo bikurijwe n’umubare w’abantu bagiye kuyireba mu mazu y’imyidagaduro.



















TANGA IGITEKEREZO