Harerimana Ahmed umuyobozi mukuru w’abakora sinema mu Rwanda, akaba anahagarariye Sosiyete ikora ama filimi yitwa “Lina Arts Creation” kuri ubu nyuma y’aho yakoze filimi yakunzwe cyane yise “Amapingu y’Urukundo” agiye gushyira hanze igice cya kabiri yise “Amapingu y’Icyaha”,iyo filimi yakinwemo n’abahanzi bakora injyana zitandukanye hano mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangaza makuru bitandukanye.
Aganira na IGIHE, Harerimana Ahmed yagize ati: “Iyi filimi igiye kujya hanze mu mpera za Kamena 2013, imaze igihe kirekire itunganywa, kuburyo benshi bibazaga ko ishobora kuba yaranasibwe, gusa baje gutungurwa bamaze kubona agace kamaze kurangira k’iyo filimi “Amapingu y’Icyaha”, gusa iri muri filimi zantwaye imbaraga zose zishoboka kugirango izajye hanze imeze neza k’uburyo bushoboka”.
Akomeza avuga ko hamwe n’aba producers bose bo mu Rwanda bamaze gushinga sosiyete bahuriyemo bose yitwa “Rwanda filmmakers Coalition”, iyo sosiyete ikaba inategura iserukiramuco ‘Festival’ izitwa “Annual Academy Award”. Iryo serukiramuco rikazabera mu Rwanda, biteganyijwe ko bazafata filimi zigera ku 100 bazagenda bazijonjora mu byiciro kuburyo hazasigara filimi 5 ari nazo zizahembwa.
Reba amwe mu mafoto y’abahanzi n’abanyamakuru bazagaragara muri iyo filimi.



















TANGA IGITEKEREZO