00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi “Désordres” yakinwemo na Sonia Rolland yageze hanze

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 22 April 2013 saa 04:57
Yasuwe :

Nyuma yo gukina muri filimi y’uruhererekane yitwa ‘Lea Parker’ yanyuraga kuri televiziyo ya M6, ndetse akaza no kugaragara mu yitwa ‘Une nuit à Paris’ ya Woody Allen , ubu Sonia Rolland yongeye kugaragara ari umukinnyi w’imena muri filimi yitwa “Dàsordres”.
Iyi filimi yayobowe na ‘Etienne Faure’, ikaba inagaragaramo n’abandi bakinnyi nka ‘Isaac de Bankolé’ na ‘Neils Schneider’, yerekaniwe bwa mbere mu byumba byerekanirwamo za filimi mu gihugu cy’u Bufaransa mu mpera z’iki cyumweru. (…)

Nyuma yo gukina muri filimi y’uruhererekane yitwa ‘Lea Parker’ yanyuraga kuri televiziyo ya M6, ndetse akaza no kugaragara mu yitwa ‘Une nuit à Paris’ ya Woody Allen , ubu Sonia Rolland yongeye kugaragara ari umukinnyi w’imena muri filimi yitwa “Dàsordres”.

Iyi filimi yayobowe na ‘Etienne Faure’, ikaba inagaragaramo n’abandi bakinnyi nka ‘Isaac de Bankolé’ na ‘Neils Schneider’, yerekaniwe bwa mbere mu byumba byerekanirwamo za filimi mu gihugu cy’u Bufaransa mu mpera z’iki cyumweru.

Filimi ‘Désoredres’ ivuga ku buzima bwa Vincent ukinwa na Isaac de Bankolé n’umugore we Marie ukinwa na Sonia Rolland, aho Marie n’umugabo we bimukiraga mu gace ka Dordogne kuko Vincent yari ahabonye akazi ko kwigisha. Babanje kubaho mu buzima bwiza bwuzuye umunezero ariko uwo munezero uza kurangira ubwo umwe mu banyeshuri ba Vincent w’imyaka 19 witwaga Thibault ukinwa na Neils Scheneider yinjiye mu mubano wabo, bituma hazamo agatotsi.

Nyuma y’uko iyi filimi isohotse abenshi mu babashije kuyibona bishimiye uburyo yanditse ndetse n’uburyo ikoze, bikaba biragaragara ko Sonia Rolland atangiye kuba inararibonye muri uyu mwuga cyane cyane ko afite n’umugabo nawe ukina ndetse akanayobora sinema.

Sonia Rolland avuga ko umugabo we ‘Jalil Lespert’ amugira inama nyinshi muri ako kazi ndetse akaba yizera ko azabasha kurenga urwego rwo gukinafusa, na we akayobora filimi.

Reba incamake yayo hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages