00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi "Imyambi y’urukundo" igiye kujya ku isoko

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 4 December 2013 saa 01:22
Yasuwe :

Ku wa mbere tariki ya munani Ukuboza uyu mwaka, ni bwo “African movies market” izashyira hanze igice cya mbere cya filimi “Imyambi y’urukundo”.
Muri iyi filimi hazagaragaramo umukobwa witwa Vivine uvuka mu muryango w’abana batatu nyuma ababyeyi babo bakaza kwicwa n’impanuka agasigarana na musaza we ndetse na mukuru we. Kubera ibibazo no kubura ababyeyi batangiye kubaho nabi, bituma musaza we ajya mu gikundi cy’amabandi ariko kugiran go yinjiremo atanga mushiki we Vivine nk’ikiguzi. (…)

Ku wa mbere tariki ya munani Ukuboza uyu mwaka, ni bwo “African movies market” izashyira hanze igice cya mbere cya filimi “Imyambi y’urukundo”.

Muri iyi filimi hazagaragaramo umukobwa witwa Vivine uvuka mu muryango w’abana batatu nyuma ababyeyi babo bakaza kwicwa n’impanuka agasigarana na musaza we ndetse na mukuru we. Kubera ibibazo no kubura ababyeyi batangiye kubaho nabi, bituma musaza we ajya mu gikundi cy’amabandi ariko kugiran go yinjiremo atanga mushiki we Vivine nk’ikiguzi.

Musaza we yemereye umukuru w’ayo mabandi ko azamushyingira mushiki we, ariko Vivine we ntabyo yari azi. Nyuma Vivine yaje guhura n’undi musore aramukunda barakundana, igihe uwo musore aje kumusura mu rugo musaza we (Vivine) aramubona ajya kubwira wa mukuru w’amabandi ko agomba kuza gutwara umugore we vuba abandi bataramutwara. Gusa agiye kubimubwira iwe mu rugo yasanze umusore wakundanaga na Vivine akora mu rugo kwa wa mukuru w’amabandi.

African movie market imaze imyaka ibiri ikora ibijyanye na sinema ikaba iyobowe na Benimana Ramadhan, imaze gukora ama filimi agera muri cumi n’atanu harimo “Bazumirwa”, “ Iherezo”, “Amaraso” n’izindi. Bakorana n’itsinda na ryo rikora ibijyanye na sinema muri Tanzania ryitwa “steps intertainment” .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages