Filimi “Melissa” yigisha impande zose, baba urubyiruko n’abakuze, kugeza ubu abayifuza bashobora kuyibona ahantu hatandukanye.
N’ubwo iyi filimi "Melissa" ari iy’urukundo, inatanga isomo ku babyeyi no ku bato, cyane urubyiruko rukundana rutaragira amikoro, yewe no kubatwara inda zitateganijwe.
Nk’uko Byiringiro Octave wayoboye iyi Filimi yabitangarije IGIHE, ngo kugeza ubu igice cya mbere cyamaze kugera ku isoko, kuva kuri uyu wa mbere tariki 5 Kanama 2013, kwa Rubangura, Nyabugogo na Kimironko kwa Mushimire.
Filimi Melissa iraboneka ku mafaranga 1000frw, uwayikenera akaba yahamagara kuri 0785528762.



















TANGA IGITEKEREZO