00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi nshya ‘Amaraso nk’andi’ izanye umwihariko muri sinema nyarwanda

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 5 May 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Filimi ‘Amaraso nk’andi’ yateguwe ku bufatanye bwa African Cinema Training Company Ltd na Triple Pictures Entertainment Ltd izanye muri sinema nyarwanda umwihariko wo kutibanda ku nkuru z’urukundo gusa.
Ku gitekerezo cyagizwe n’umuyobozi wa ‘African Cinema Training Company Ltd’ witwa Kayiranga Jerubbal, yanditse filimi ‘Amaraso nk’andi’ ayishyikiriza ‘The Triple Pictures Entertainment Ltd’ bafatanye bashyira umushinga mu bikorwa, aho amashusho yayo yafashwe n’uwitwa Dushime Gedeon Reeves (…)

Filimi ‘Amaraso nk’andi’ yateguwe ku bufatanye bwa African Cinema Training Company Ltd na Triple Pictures Entertainment Ltd izanye muri sinema nyarwanda umwihariko wo kutibanda ku nkuru z’urukundo gusa.

Ku gitekerezo cyagizwe n’umuyobozi wa ‘African Cinema Training Company Ltd’ witwa Kayiranga Jerubbal, yanditse filimi ‘Amaraso nk’andi’ ayishyikiriza ‘The Triple Pictures Entertainment Ltd’ bafatanye bashyira umushinga mu bikorwa, aho amashusho yayo yafashwe n’uwitwa Dushime Gedeon Reeves usanzwe uzwi nka Reeves Pro, iyoborwa na ‘Gasasira Jean Pierre’ yungirijwe na Kayiranga Jerrubal, babifashijwemo na ‘Mapendo Bazimaziki’ washoyemo imari.

Aganira na IGIHE, Kayiranga Jerubbal yagaragaje ko filime yabo itibanda ku rukundo bitandukanye n’izindi nyinshi zikunze kuboneka muri sinema nyarwanda.

Yagize ati “Twifuje gukora filimi ivuga ku ngingo itandukanye n’iy’izisanzwe zikorwa mu Rwanda, aho tutashatse kwibanda ku rukundo gusa kuko hari n’ibindi bigize ubuzima bwa buri munsi dushobora kuvugaho. Iyi filimi ivuga ku icuruzwa ry’abana, aho umugabo yabyishoyemo akaza gusanga ari no gucuruza abana be yibyariye, bityo akabona ko amaraso ari nk’andi koko.”

Yakomeje avuga ko iyi filimi ‘Amaraso nk’andi’ ifite umwihariko wo gukinwamo n’abakinnyi benshi basanzwe bagaragara muri filimi zitandukanye za hano mu Rwanda, ndetse ikaba izanagaragaramo n’ibikorwa nyabyo bisanzwe bibaho.

Iyi filimi yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri, biteganyijwe ko izagera ku bakunzi ba sinema nyarwanda mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, kuko imirimo yo kuyitunganya iri kugera ku musozo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages