Filimi "Sakabaka" yanditswe na Nsanzamahoro Denis izaba igizwe n’ibice 24, iherekezwa n’indirimbo z’abahanzi (The Ben, Naason, Franky Joe, Dady Casssanova, Edouce, Khizz na Uncle Austin), ikinamo abakinnyi b’ibanze batandatu, ibice bya mbere bigera kuri bine byayo bigiye gusohoka.
Filimi “Sakabaka” ikinwamo n’abakinnyi bamenyekanye mu yandi mafilimi nka Mugisha James, Parfait, Umutesi Ornella, Bugirimfura Ladouce, Kirenga Saphine n’abandi.
Aganira na IGIHE Nsanzamahoro Denis wanditse iyi filimi akaniyikinamo usanzwe ari umukinnyi w’ibanze wagiye ugaragara mu mafilimi nka “Sometimes in April”, “Hundred days”, “Shake Hands With The Devil” n’izindi, avuga ko filimi “Sakabaka” yafashwe amashusho na Sinematic Production”.
Denis agira ati “Iyi filimi itandukanye n’izindi cyane ku buryo amashusho yayo afashe, bitandukanye n’izindi cyane kuko yo hagaragaramo ko abakinnyi bagiye bagaragara mu mashusho y’ijoro bigatuma amashusho agaragara neza, ndizera ko izaza ari nziza cyane kuko narayitondeye.”
Avuga ko iyi filimi yayanditswe mu gihe kingana n’amezi umunani, ifatirwa amashusho mu minsi 40. Itegurwa ry’amashusho rimara iminsi 40.
Mu byumweru bibiri biri imbere igice cya mbere kizaba kimaze kugera hanze nubwo bamwe mu babonye ikinwa basaba ko yasohoka vuba.
Byitezwe ko filimi “Sakabaka”izagurishwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, muri Canada n’ahandi bamaze kubona uburyo zizagurishwa.



















TANGA IGITEKEREZO