Nyuma y’igihe kigera ku mezi atandatu filimi ‘Umurunga’ itunganywa, kuri ubu yaba igiye kujya hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2013. Nk’uko Rukundo Roger umwanditsi ndetse akaba n’umuyobozi muri iyo filimi abitangaza, avuga ko ari imwe mu ma filimi akoretse.
Aganira na IGIHE, Roger yagize ati: “Iyi filimi ’Umuringa’, ni filimi irimo ubutumwa butandukanye mu ngeri zose, kuko hari aho usanga umuntu mu buzima bugoye kububamo, hari aho usanga hagaragara urukundo rudasanzwe ndetse n’uburyo umuntu ashobora kwitwara mu kibazo icyo aricyo cyose yahura nacyo mu buzima bwa buri munsi”.
Rukundo Roger atangaza ko iyo filimi “Umuringa”, ari filimi yakinwemo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ndetse n’abandi bakinnyi bazobereye gukina ama filimi. Yakomeje avuga ko ifite amashusho ndetse n’amajwi bitunganyijwe neza.
Reba kamwe mu duce tugize iyo filimi.



















TANGA IGITEKEREZO