Izo film zishobora gutangira gukinwa ku butaka bw’urw’imisozi 1000 nyuma y’uruzinduko Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari aherutse kugirira mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Uyu muyobozi w’ikirenga ubashije kugera mu Rwanda bwa mbere, mu ruzinduko rwe yagiranye ibiganiro binyuranye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.
Muri ibyo biganiro, ibihugu byombi byemeranyijwe byinshi byakomeza kuzamura umubano mwiza bifitanye n'iterambere ryabyo muri rusange harimo no kuba ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda byabyazwa umusaruro hagakinirwa film zifite inkomoko mu Buhinde, ibyafasha kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda ku Isi hose ku buryo byafasha kuzamura umubare wa ba mukerarugendo bahasura.
Ibiro Ntaramakuru by’u Buhinde, PTI, byatangaje ko Ansari yakiriwe na Bernard Makuza ku gasongero k’imwe muri Hotel yo mu Mujyi wa Kigali aho yari yitegeye imisozi itatse u Rwanda kimwe mu byo yavuze ko bazabwira abaturage b’u Buhinde.
Amar Sinha, umunyamabanga ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu, wari mu bari baherekeje Ansari, yabwiye PTI ko muri byinshi babonye bafatanyamo n’u Rwanda ari ugukinira no gutunganyiriza film z’Abahinde muri iki gihugu.
Ati ”Ikindi gice bashaka (abayobozi ku mpande zombi) ko kibamo ubufatanye ni mu gutunganya no gukina film z’Abahinde (Bollywood).”
”Nyuma ya film yakinwe na Hrithik Roshan ikamamara ikiniwe muri Nouvelle Zelande, byazamuye cyane ubukerarugendo muri icyo gihugu; turizera ko dushobora gushaka uburyo twanabikora mu Rwanda. ”
Iyi film yiswe 'Kaho Na Pyar Hai' yasohotse mu 2000, yakunzwe n'abatari bake barimo n'abanyarwanda, yakiniwe mu bice birimo no muri Nouvelle Zelande, ku buryo nyuma yo kuyihakinira, iki gihugu cyakiriye ba mukerarugendo benshi babaga bagiye kuhasura ari na ko igihugu cyinjiza amafaranga atubutse.
Bamwe mu Bahinde batuye mu Rwanda babwiye abayobozi babo ko abanyarwanda benshi bakunda kureba film z’Abahinde ndetse ko bitewe n’uko igihugu gifite ahantu nyaburanga byaba byiza hakiniwe film bashimangira ko zaba nziza.
Izi ntumwa z’u Buhinde mu Rwanda zashimye isuku zahabonye by’umwihariko mu Murwa mukuru Kigali ndetse banatangazwa n’urwego igihugu kigezeho mu iterambere nyuma y’imyaka 22 kigwiririwe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyo aba bayobozi bavuze ko bikwiye kwiganwa.





Ibitekerezo 0