Fofo na Daniel Niyigena bahujwe na telefone y’uyu musore mu 2018, ubwo uyu mukobwa yayimutiraga agira ngo ahamagare umuntu yari agiye kureba kuko iye yari yazimye.

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 nibwo habaye ibirori by’ubukwe bw’aba bombi. Byabimburiwe n’umuhango gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani ku musozi wa Rebero.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’abantu, wabereye muri Hotel Sainte Famille iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ari naho inshuti n’abavandimwe bakiriwe.

Fofo na Daniel bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe biganjemo abakinnyi ba filimi barimo Digi Digi, Mama Sava, Niyitegeka Gratien n’abandi.

Niyomubyeyi Noëlla na Daniel Niyigena bashyingiranwe nyuma y’imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo .

Niyomubyeyi Noëlla asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera filime akinamo ndetse n’ikimero cye gitangarirwa na benshi.

Yatangiye gukina filime mu 2016 ubwo yagaragaraga mu yitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo TV.

Icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure ni ko gufata iya mbere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime yitwa “Seburikoko” itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu aza no kuritsinda.

Filme y’uruhererekane yitwa “Papa Sava” ni yo yamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uwamahoro Antoinette uri mu bakunzwe muri sinema nyarwanda yari yagiye gushyigikira Fofo bakinana muri Papa Sava
Uwamahoro Antoinette uri mu bakunzwe muri sinema nyarwanda yari yagiye gushyigikira Fofo bakinana muri Papa Sava
Umunyarwenya Clapton Kibonge ari mu batashye ubukwe bwa Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo
Umunyarwenya Clapton Kibonge ari mu batashye ubukwe bwa Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo
Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko nawe yari ahari
Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko nawe yari ahari
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo yambika impeta umukunzi we
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo yambika impeta umukunzi we
Niyomubyeyi Noëlla n'umukunzi we bemeranyije kubana akaramata
Niyomubyeyi Noëlla n'umukunzi we bemeranyije kubana akaramata
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo ntakibarizwa mu ngaragu
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo ntakibarizwa mu ngaragu
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover niyo Niyomubyeyi Noëlla n'umugabo we bagenzemo
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover niyo Niyomubyeyi Noëlla n'umugabo we bagenzemo

Amafoto: Derrick Rwema