Sylvester Stallone, umukinnyi w’imena wamamaye muri filime benshi bazi nka ‘Rambo’, yatangaje ko igice cyayo cya gatanu ari nacyo cya nyuma kigiye kujya hanze ndetse akaba azayigaragaramo.
Nk’uko Time Magazine yabitangaje, igice cya nyuma cy’iyi filime kizaba cyitwa ‘Rambo: Last Blood’ kizajya hanze bitarenze Kamena 2015 gusa Stallone ari na we wayanditse ndetse akayiyobora ntiyatangaje igihe izagerera ku bakunzi bayo.
Abinyujije kuri Twitter, Sylvester Stallone yahamirije abamukunze muri Rambo: First Blood’ ko igice cya gatanu yise ‘Rambo:Last Blood’ kigiye kujya hanze.
Filime ya ‘Rambo’ iheruka yagiye hanze mu mwaka wa 2008 ndetse isarurwamo miliyoni 110 z’amadorali ya Amerika ku Isi hose. Iyi filime yamamaye cyane mu myaka y’1980.
Nubwo atatangaje amatariki iyi filime itegerejwe na benshi izagira hanze, Sylvester Stallone yavuze ko ari we uzayiyobora ndetse akazanayikinamo ari indwanyi nk’uko byagiye bigenda mu bice byayo byabanje.



















TANGA IGITEKEREZO