Kuva kuw 15 Ugushyingo kugeza kuwa 24 uyu mwaka, i Kigali hazaba iserukiramuco nyarwanda rya sinema za gikirisitu (Rwanda Christian Film Festival), rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri.
Kuri iyi nshuro byitezwe ko hazagaragaramo na filimi zo ku migabane itandukanye.
Mwungura Chris, ukuriye iri serukiramuco, aganira na IGIHE yagize ati “Ubushize twayikoze ku rwego rw’Akarere ariko ubu yabaye iyo ku rwego mpuzamahanga ku buryo hari n’amafilime azava muri Amerika, Zanzibar, Afurika y’Epfo, Nigeria n’ahandi hatandukanye’’.
Yongeraho ati ’’Twagiye twifashisha andi maserukiramuco dufitanye imikoranire nko muri Zanzibar, Burundi, Africa Film festival yo mu Bubiligi ndetse na Rwanda Film festival na International Christian Film Festival yo muri USA n’ahandi muri Afurika y’Epfo.”
Mwungura yabwiye IGIHE ko abantu bose bifuza kwiyandikisha ngo batange Filimi zabo amarembo akinguye, kugeza kuwa 30 Nzeri 2013.
Yagize ati ’’Umuntu ushaka kwiyandikisha muri Rwanda Christian Film Festival yabariza muri Centenary House mu igorofa rya 6 ku muryango wa 2’’.
Yanagera ahakorera IGIHE tukamuha amakuru arambuye.



















TANGA IGITEKEREZO