00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari gukinwa Filimi yitwa “Amahano y’i Bwami” izagaragaramo abagabo 350 b’amasunzu

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 17 August 2013 saa 04:33
Yasuwe :

Filimi nyarwanda "Amahano y’i Bwami" igaragaza amateka y’i Bwami iri gukinwa n’abakinyi barenga 350 bose bafite inyogosho z’amasasunzu irigukorwa. Iyi filimi izatwara miliyoni 46 z’Amanyarwanda.
Bungurabwenge John wanditse iyi Filimi yatangarije IGIHE ati “Nanditse iyi filimi kubera impamvu eshatu z’ingenzi; iya mbere ni ukugira ngo Abanyarwanda bamenye umuco wabo, iya kabiri ni ukuzana impinduka muri sinema nyarwanda ari nyinsh ariko zisa iya nyuma nifuzaga ko twaha abantu benshi (…)

Filimi nyarwanda "Amahano y’i Bwami" igaragaza amateka y’i Bwami iri gukinwa n’abakinyi barenga 350 bose bafite inyogosho z’amasasunzu irigukorwa. Iyi filimi izatwara miliyoni 46 z’Amanyarwanda.

Bungurabwenge John wanditse iyi Filimi yatangarije IGIHE ati “Nanditse iyi filimi kubera impamvu eshatu z’ingenzi; iya mbere ni ukugira ngo Abanyarwanda bamenye umuco wabo, iya kabiri ni ukuzana impinduka muri sinema nyarwanda ari nyinsh ariko zisa iya nyuma nifuzaga ko twaha abantu benshi akazi kuko izakinwa n’abantu barenga 350 kandi abayikina bose bafite inyogosho yakera yitwaga amasunzu”.

Yakomeje agira ati “Iyi filimi yacu turi gukora igizwe n’ibice bitatu “Serie”, aho Buri gice gifite amasaha abiri abiri. Igice cya mbere cyiganjemo ubwami, urukundo n’ibiganiro. Icya kabiri kirimo umuganura n’ubwami, icya gatatu kizarangwa n’urugamba nyarwanda rw’amacumu, imiheto, imyambi n’imbunda zo ku mwaduko w’abazungu,”

Yongeyeho ko aya mafaranga miliyoni bayabonye ku bufatanye bw’abanyamuryango ba Koperative yabo yitwa “Abigize” y’ubucuruzi ikorera Kimironko; aho bagiye baterateranya amafaranga ku buryo baje kugira agera kuri miliyoni 46 z’Amanyarwanda nta nkunga yindi batewe.

Bungurabwenge asobanura ko ibice bibiri bigize iyi filimi byamaze gukinirwa i Nyanza mu Rukari no ku Nzu ndangamuco. Ubu avuga ko bazayisoreza ahitwa i Rubona ho muri Butare (ISAR).

Iyi filimi "Amahano y’i Bwami" iri gutunganywa na yitwa Studio ya Planet Vide. Iri kuyoborwa n’uwitwa Nsengiyumva Jean de Dieu.

Zimwe mu nzitizi abakoze iyi filimi bavuga ko bagihura nazo harimo nko kubonera abayikina amacumbi bararamo igihe bakiniye mu ntara no kubura ibikoresho by’umuco nyarwanda nk’amacumu, imiheto, ingabo, impuzu, inshabure, inyambo n’ibindi nkabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages