Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2013, mu nyubako ya Kigali City Tower i Kigali hasojwe icyumweru cyari cyarahariwe iserukiramuco ry’amafilimi ribaye ku nshuro ya cyenda mu Rwanda.
Muri iri serukiramuco herekanywe zimwe muri filimi mpuzamahanga, hanerekanwa na filimi zagiye zikorwa n’Abanyarwanda.
Hanatanzwe kandi amahugurwa yo gukora filimi ku bakobwa bagera kuri mirongo ine (40). Aya mahugurwa yatanzwe n’izi mpuguke mu gutunganya no gukina filimi zari ziri mu Rwanda.
Eric Kabera, watangije iri serukiramuco bwa mbere mu Rwanda, akaba ari umuyobozi wa Rwanda Cinema Center, ikigo giteza imbere ibijyanye na sinema mu Rwanda, yavuze ko bizeye ko iri serukiramuco hari amwe mu marembo ryafunguriye urubyiruko rw’u Rwanda mu bijyanye na sinema.
Yavuze ko uyu mwaka batumiye ibihangange mu ruhango mpuzamahanga rwa sinema ngo bagire ubumenyi basigira urubyiruko rw’u Rwanda. Bamwe mu ibyio bihangange ni Sonja Hofmann wagiye utegura amaserukiramuco y’abakora amafilimi yibanda ku bagore mu Budage, Miklas Manneke wo muri Afurika y’Epfo uri mu bagiye begukanye ibihembo biri mu bikomeye muri sinema ku isi (Oscars), Joe Nsano umukinnyi wa filimi, Conny Beißler umwe muri ba bagafotozi n’abatunganya amafilime babigize umwuga n’abandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Romeo Umurisa, wari umuyobozi w’iri serukiramuco yavuze ko yishimira ko abantu bagiye bitabira kureba filimi bagiye berekana hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.
Yagize ati “Mfite inzozi ko mu myaka mike iri imbere filimi nyarwanda izafungura ikanasoza iserukiramuco kandi ibikwiye”.
Umulisa asaba abiyumvamo impano yo guhanga no gukina amafilimi gutinyuka bakagera ku ndoto zabo.
Iri serukiramuco ryatangijwe kuwa 20 Nyakanga muri Kigali City Tower. Iri serukiramuco ryari rifite intego igira iti "Ababyeyi bacu, intwari zacu".



















TANGA IGITEKEREZO