Imwe muri izo filime ni ‘Urantokoza’. Ni filime imara isaha imwe n’iminota 30.
Izina ’Urantokoza’ rikomoka mu buhamya bwo muri Komine yahoze yitwa Musambira, ubu ni mu Karere Kamonyi, aho mu 1994 habayeho kwica abana b’abahungu, umunsi umwe gusa abicanyi bajugunya mu cyobo abarenga 85, bamwe ari bazima, babarenzaho itaka.
Umubyeyi umwe bamutegetse kujugunyamo umwana we, banamutegeka kumurenzaho itaka, abana bakababwira bati ’muri kudutokoza, muhave muri kudutokoza’.
Umwanditsi, umushakashatsi akaba n’utunganya filime, Gasigwa Léopold yamuritse filime mbarankuru yise ’Urantokoza’, igaruka ku bana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi filime abantu batandukanye batangamo ubuhamya, bagaragaza ibihe bikomeye bagiye banyuramo, abandi bakerekana uruhare rukomeye Inkotanyi zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nka Niyireba Esperance warokotse, avuga ko abana be bajyanywe nabi bagiye kwicwa bakagendeshwa igihe kinini.
Yagize ati “Hari harimo uw’imyaka itandatu, ine n’uw’imyaka umunani n’akandi katabashaga kugenda. Kugira ngo babihutishe bababwiye ko babashyiriye ba nyina, babagendesha ibilometero amasaha menshi bagiye kubica.”
Mugirwanake Valentine we yumvikana muri iyi filime agaragaza ukuntu interahamwe zamwiciye abe zifashishije icyobo, zashyizemo ibiti zikabitwika umuriro wamara kugurumana zigatangira kubashyiramo. Uyu mugore yari yarashakanye n’Umututsi. Uwo mugabo we yiciwe i Kabgayi muri Jenoside.
Nzamwita Eric we mu buhamya bwe agaragaza ko bacyumva amakuru ko Habyarimana yapfuye, bahise bumva ko Abatutsi bagiye kwicwa, bakuka imitima bamwe batangira gushaka uko bahunga bikiri mu maguru mashya.
Brig Gen Bertin Mukasa Cyubahiro wari mu Ngabo z’Inkotanyi, yavuze ko icyo gihe bakimara kumenya amakuru y’uko Jenoside yatangiye, Perezida Paul Kagame yahise atangira gushaka uko Abatutsi barokorwa ndetse no gutabara Abasirikare 600 bari kuri CND ndetse no kudahohotera umuntu utabarwanya.
Ati "Yaravuze ati ’murwanye umuntu uza ubarwanya, ariko uwo murabona adafite imbunda mumwihorere ndetse n’Abahutu banze gukora Jenoside bahigwa mubakire.’"
Banguwiha Augustina wari Interahamwe, yagaragaje ko mu bihe bya Jenoside yayoboye ibitero bitatu, ariko akaba yicuza icyo gikorwa cy’ubugwari yakoze.
Ati “Ndibuka nka bitatu. Abana bari barasigaye, nyuma Leta yaje gutegeka ko tugomba kubica kuko twari dutangiye gutsindwa.”
Kajuga Jerome wigishije nyuma ya Jenoside yavuze ko akazi bari bafite atari ugutuma abana bagira ubumenyi, ahubwo kari ako kongera kubagira abantu.
Ati “Harimo abana bakoreshejwe Jenoside n’ababyeyi babo. Hari abahungukaga. Byonyine kugira ngo abo bana bicarane. Iyo yamubonaga, yaraturikaga akarira. Imfashanyigisho yari itarahinduka, twagombaga kwitwararika ku bana bose.”
Yongeyeho ati "Akazi kari gakomeye ntabwo kari ako kubavanamo ab’abahanga kari ako kubagira abantu. Igihano cyo gutuma umwana umubyeyi nticyabagaho. Abari babafite bari mbarwa, n’uwari umufite yari umwimukira. Yabaga yarahunze abamuzi cyangwa agahunga abo atinya."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!