00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bizaba nta muyobozi bifite nyuma y’ukwegura kwa Kevin Hart

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 6 February 2019 saa 10:11
Yasuwe :

Umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bahize abandi ibizwi nka ‘Oscars’ ugiye kuba udafite uwuyoboye nyuma y’aho Kevin Hart yiyambuye izi nshingano.

Ku wa 24 Gashyantare 2019 nibwo biteganyijwe ko hazatangwa ibihembo bikomeye ku Isi muri sinema bizwi nka ‘Oscars’ mu birori bizabera ahitwa Dolby Theatre mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ukuboza 2018 byari byatangajwe ko ibi birori bizayoborwa n’Umunyarwenya Kevin Hart ariko nyuma y’iminsi mike ahita yegura kuri izi nshingano nyuma y’igitutu yashyizweho kubera amagambo yigeze kwandika kuri Twitter yibasira abaryamana bahuje ibitsina.

Karey Burke uyobora ABC Entertainment yerekana ibirori bya Oscars yatangaje ko nta muyobozi ibi birori bizaba bifite ahubwo ko abatsinze bazajya batangazwa n’ibindi byamamare bizaba biri aho.

Yavuze ko iki cyemezo bagifashe nyuma y’aho Kevin Hart yeguye. BBC yanditse ko hari amakuru avuga ko bashakishije undi wamusimbura ariko bakamubura.

Burke yongeyeho ko kuba ibi birori bizaba nta muyobozi wihariye bifite bizatuma bakoresha igihe neza, igikorwa kikarangira mu masaha atatu mu gihe mu myaka yashize byabaga mu amasaha atatu n’iminota 53.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 91 byaherukaga kubaho nta muyobozi bifite mu 1989 aho uwari umuyobozi Allan carr yahisemo gukoresha ibyamamare.

Kuva ubwo akazi ko kuyobora ibi birori kagiye kavumirwa ku gahera n’abagiye bagakora aho bamwe bemeza ko ari ko kazi kifuzwa n’abantu bake muri Hollwood.

Kevin Hart niwe wari usanzwe uyobora ibi birori ariko nyuma aza kwegura
Ibihembo bya Oscars muri uyu mwaka nta muyobozi bifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages