00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byamamare muri sinema byitezwe i Kigali ku bwa Rwanda Film Festival

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 July 2013 saa 03:33
Yasuwe :

Ibyamamare mu gutunganya no gukina amafilimi hirya no hino ku isi ndetse n’Abanyarwanda bamamaye mu bijyanye n’amafilimi bitezwe i Kigali mu iserukiramuco ry’Amafilimi (Rwanda Filim Festival) rizaba ku nshuro ya cyanda ku matariki ya 20 – 26 Nyakanga 2013.
Kuri ubu umaze kugera mu Rwanda ni Conny Beißler, umudagekazi wamamaye mu bijyanye no gufotora, mu gukora amafilimi no kuyayobora.
By’umwihariko kuri uyu wa Gatanu hitezwe ko haza abarimo Leah Warshawski (umuyobozi w’amafilimi (…)

Ibyamamare mu gutunganya no gukina amafilimi hirya no hino ku isi ndetse n’Abanyarwanda bamamaye mu bijyanye n’amafilimi bitezwe i Kigali mu iserukiramuco ry’Amafilimi (Rwanda Filim Festival) rizaba ku nshuro ya cyanda ku matariki ya 20 – 26 Nyakanga 2013.

Kuri ubu umaze kugera mu Rwanda ni Conny Beißler, umudagekazi wamamaye mu bijyanye no gufotora, mu gukora amafilimi no kuyayobora.

By’umwihariko kuri uyu wa Gatanu hitezwe ko haza abarimo Leah Warshawski (umuyobozi w’amafilimi wanayoboye iyitwa "Finding Hillywood" ivuga ku Rwanda) na Anisia Uzeyman (umukinnyi w’amafilimi w’Umunyarwanda), Claire Diao (umunyamakuru wo muri Burkina Faso akaba n’umwe mu bazwi muri Cinema muri Afurika, Sonja Hoffman (nawe uzwi cyane mu bijyanye n’amaserukiramuco ya sinema mu Budage) na Romeo Umulisa (wakunze kuba umuyobozi w’amaserukiramuco nk’aya) n’abandi.

Amafilimi 284, aturuka mu bihugu 32 byo hirya no hino ku isi, amaze gutoranywa nk’azerekanwa mu iserukiramuco.

ry’amafilimi rizabera mu Rwanda ku matariki ya 20 – 26 Nyakanga 2013, mu Rwanda.

Iri serukiramuco rifite intego igira iti “Ababyeyi bacu, Intwari zacu".

Muri iri serukiramuco, abakobwa bahawe umwihariko kuko bazigishwa mu gihe cy’iminsi irindwi gufata amashusho no kuyatunganya. Aya masomo bazayahabwa n’inzobere mu byo gufotora no gukora amafilimi Conny Beibler, ukomoka mu Budage, waje mu Rwanda.

Aho iri serukiramuco rizajya ribera:


Tariki ya 20 Nyakanga : Kwiga no guhugurwa ibijyanye na Sinema kuri Kwetu Film Institute (Gacuriro)

Tariki 21 Nyakanga: Kwerekana Filimi no kuziganiraho – Kimisagara

Tariki 22 na 23 Nyakanga: Kwerekana Filimi no kuziganiraho – Club Rafiki – Nyamirambo

Tariki 23 na 25 Nyakanga: Kwerekana Filimi no kuziganiraho - Kigali Public Library – Kacyiru

Tariki 23 na 24 Nyakanga: Kwerekana Filimi no kuziganiraho - New Papyrus - Kimihurura

Tariki 25 Nyakanga: Gusura urwibutso rwa Gisozi - Gisozi


Biteganijwe ko muri iki gihe cy’icyumweru iri serukiramuco rizamara rizagera no mu tundi duce tw’u Rwanda.

Eric Kabera, umuyobozi w’iri serukiramuco avuga ko kuri iyi nshuro riteguranye ubuhanga kandi ko rizasigira Abanyarwanda ubumenyi mu bijyanye no gutunganya amafilimi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages