00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Filime ‘D.U.T.Y’ yahuriyemo B. Threy na Social Mula

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 June 2023 saa 09:46
Yasuwe :

‘D.U.T.Y’ ni imwe muri filime nshya muri Sinema Nyarwanda igaragaramo ubwoko butandukanye bw’imirwanire yitezweho gutanga isura nshya ku izamuka ry’uru ruganda mu Rwagasabo.

Iyi filime ihuriramo ibyamamare muri muzika na sinema nka B. Threy na Social Mula ndetse na Uwamahoro Antoinette igiye kumurikirwa Abanyarwanda mu minsi irindwi guhera ku wa 24 Kamena 2023 kuri Canal Olympia.

Ni filime ifite ibice bitatu yanditswe inayoborwa na Serge Girishya umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

D.U.T.Y yatunganyijwe mu myaka itatu ikozwe mu buryo butandukanye n’izimenyerewe mu Rwanda haba mu buryo bwo gufata amashusho (cinematography) ndetse n’ibikorwa biyirimo (action).

Inkuru nyamukuru ikubiye muri iyi filime ni iy’abantu biyemeza kwisubiraho bagahindura ubuzima bwabo ariko ibikorwa bakoze kera bigakomeza kubakurikirana.

Igaragaramo abasore babiri b’abanyabyaha batabwa muri yombi nyuma inzego z’umutekano zikabakoresha mu mugambi wo guhiga bagenzi babo bakoranaga mu bugizi bwa nabi.

Mu bakinnyi bakuru b’iyi filime barimo Ganza Prince, Yanick Lii Nshimirimana, usanzwe umenyerewe mu mashusho y’indirimbo nka “Want You Back" ya Nel Ngobo n’izindi.

‘D.U.T.Y’ yabanje guca ku rubuga rwa YouTube ariko iza kuhakurwa nyuma yo gusanga itaberanye n’uru rubuga bitewe n’uko rwinjiza.

Girishya Serge yatangarije IGIHE ko filime nk’iyi yamuhenze atakishimira kuyishyira kuri YouTube nyuma yo gusuzuma neza akaza gusanga umusaruro uhava utatuma akora ibindi bikorwa byisumbuyeho.

Ati “Hari impamvu nyinshi zituma dukura filime kuri YouTube. Umusaruro dukura kuri YouTube ni muto, ntutuma tubasha gufata umwanya uhagije ngo dukore filime nziza zifite ziri ku rwego mpuzamahanga.”

“YouTube isaba ibintu byinshi ariko usanga bidafite ireme rifatika, ni yo mpamvu duhitamo kuzivana hariya kugira ngo dushake ubundi buryo bwiza nko kuzishyira mu byumba bya sinema aho abantu bishyura kugira ngo bazirebe, natwe tubone igishoro cyo gukomeza gukora ibikorwa byiza byishimirwa na benshi.”

Yavuze ko ibi ari ibintu byateza imbere uruganda rwa sinema cyane cyane mu buryo bwo gukora ibikorwa bifite ireme.

Yakomeje ati “Natwe dukeneye gukora kinyamwuga. Ubu urugero naguha ni nk’uko utabona nka "Mission impossible" cyangwa "John Wick" kuri YouTube”.

Si kenshi mu Rwanda abakora filime bafata abahanzi bamaze kubaka izina bakabakorera indirimbo ziherekeza amashusho yazo.

Ibi Girishya yabikozeho yegera Mike Kayihura na Dj Marnaud bakora iyo bise ‘Iyoroshye’ yakorewe igice cya kabiri cy’iyi filime. Nyuma yegereye Juno Kizigenza akora indirimbo yise ’Aracyagwa’ yakorewe igice cya gatatu cyayo.

Iyi ni inzira yafashije Serge Girishya gukurura abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri sinema bituma iyi filime imenywa na benshi ku buryo bworoshye.

Ukeneye kureba ‘D.U.T.Y’ azajya ayisanga muri kuri Canal Olympia guhera ku itariki 24 Kamena 2023.

Si yo filime ya mbere Serge Girishya akoze kuko yanagize uruhare mu gutunganya izirimo ‘Marita’ na ‘Rebe’ zose ziri kuri shene ya RebaFrame studios.

Niba wararebye indirimbo ‘Ubushyuhe Remix’ ya Dj Pius, ‘Nightmare’ ya Juno Kizigenza, ‘Bahabe’ ya Dj Marnaud na Bushali, ‘Agafire’ ya Kenny Sol , ‘Nightmare’ Juno Kizigenza, ‘Uwanjye’ ya Igor Mabano, ukuboko kwazihesheje umugisha ni ukwa Serge Girishya.

Reba incamake za D.U.T.Y 3

‘Aracyagwa’ – indirimbo Juno Kizigenza yakoreye Igice cya Gatatu cya Filime D.U.T.Y

Social Mula akina mu gice cya gatatu cy'iyi filime
Umuraperi Muheto Bertrand izwi nka B. Threy ni umwe mu bakina muri Filime D.U.T.Y
Uwamahoro Antoinette ni umwe bakinnyi ba Filime D.U.T.Y
Serge Girishya umenyerewe mu gutunganya amashusho y'indirimbo ni we wakoze iyi filime
Ganza Prince wakinnye muri 16Rounds ya Loukman Ali ni umwe bakinnyi bakuru ba filime D.U.T.Y
D.U.T.Y igiye gutangira kwerekanwa kuri Canal Olympia Rebero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages