Mu gihe izi zose abakunzi ba sinema mu Rwanda bakomeje kuzirebera mu nzu ya Century Cinema isanzwe ireberwamo film i Kigali, hari n’izindi bategerezanyije amatsiko menshi kandi bazabasha kwirebera umunsi zizagira hanze.
Abakunzi ba film by’umwihariko izivuga ku ntwali zidasanzwe, bakomeje kubarira ku ntoki iminsi isigaye ngo tariki ya 16 Gashyantare igere, babashe kwirebera ‘Black Panther’, igaragaramo ibyamamare birimo umunya-Kenya, Lupita Nyong’o na Chadwick Boseman ukina ari T’Chaka , igisamagwe cy’umukara kigaragara mu film nyinshi za Marvel.
Iyi film mu Kinyarwanda twakwita ‘Igisamagwe cy’umukara’, igaruka ku buzima bwa T’Challa, aho nyuma yo kugaragara muri “Captain America: Civil War” n’urupfu rwa se T’Chaka asubira iwabo kugira ngo abe umwami w’igihugu cya Wakanda muri Afurika, kiba cyarateye imbere cyane mu ikoranabuhanga.
Nyuma yo kuhagera ariko umwanzi we Erik "Killmonger" Stevens (Michael B. Jordan), ashaka kumuhirika ku butegetsi, T’Challa nk’umwami na ‘Black Panther’, aba asabwa gukora ibishoboka byose ngo arinde Wakanda n’isi yose muri rusange.
N’ubwo yasohotse muri Mutarama 2018, Den of Thieves igaragaramo icyamamare mu muziki, 50 Cent n’indi film udakwiye gucikwa iza kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare.
Den of Thieves igaruka ku nkuru y’itsinda ry’abajura kabuhariwe mu kwiba amabanki, baba bashaka gutanguranwa n’Ishami rya Banki nkuru ya Amerika i Los Angeles, riba rifite umugambi wo kwangiza miliyoni 120 z’amadolari buri munsi.
Igaragaramo ibyamamare muri sinema ya Amerika birimo Gerard James Butler wakinnye film zamenyekanye cyane nka Dracula, London Has Fallen, n’izindi. Harimo kandi O’Shea Jackson Jr, wakinnye muri Straight Outta Compton n’umuraperi Curtis James Jackson III wamenyekanye ku izina rya 50 Cent.
Abakunzi ba film zishushanyije (cartoons) nabo barahishiwe, kuko ku wa 23 Gashyantare bazabasha kwirebera film ‘Bilal, A New Breed of Hero’, igaruka ku bigwi y’intwali zo mu bihugu by’Abarabu.
Iyi film ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya 3D, igaruka ku mateka y’umwana witwa Bilal uba ufite inzozi zo kuzaba indwanyi ikomeye, ariko imyaka yamaze ari mu bucakara bwatangiye nyuma y’iyicwa rya nyina igahindura byinshi ku buzima. Ese azabasha kugera ku nzozi yahoze arota? Ntimuzacikwe.



















TANGA IGITEKEREZO