00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ’Call Me Queen’, filime igaragaramo Umuhire Eliane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 June 2025 saa 01:48
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Umuhire Eliane umaze kwamamara muri sinema ku Isi, agiye kugaragara muri filime igaruka ku bukana bwa Virusi itera SIDA mu myaka ya 1990, aho yayobowe n’Umufaransa Emily Atef ufite izina rikomeye mu kuyobora filime.

Ni filime yiswe ’Call Me Queen’ aho Umuhire Eliane azahuriramo n’Umunya-Irlande Denise Gough, amashusho yayo yafatiwe i Nairobi muri Kenya.

Emily Atef wayoboye ifatwa ry’amashusho yayo, nibwo bwa mbere akoze filime mu rurimi rw’Icyongereza.

Iyi filime ishingiye ku gitabo cyanditswe na Lara Santoro mu 2007 cyitwa ’Mercy’, kigaruka ku bucuti hagati y’umunyamakuru w’Umunya-Irlande wakoreraga muri Kenya n’umugore w’Umunyarwandakazi. Bombi bahuje imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya SIDA mu myaka ya 1990, mu gihe icyo kibazo cyari cyugarije Afurika.

Uretse Umuhire, umukinnyi wa filime w’Umunyarwanda ukorera mu Bufaransa, abandi bakinnyi barimo Dominic West, Laurent Lafitte, Charlie Carrick (wamamaye muri The Chronology of Water), Denise Gough na Danny Sapani.

Harimo kandi abakinnyi b’Abanya-Kenya barimo Michelle Tiren, Nice Githinji na Lwanda Jawar.

Iyi filime yatewe inkunga n’inzu zitandukanye zitunganya filime zirimo Ringel Film yo mu Budage, Les Films Pelleas y’Abafaransa, Cowboy Films na Streetcar Productions zo mu Bwongereza. Abandi bayigizemo uruhare mu kuyiyobora barimo Paul Zischler, Martin Rehbock na Appie Matere, naho Charles Steel (Cowboy Films) na Mo Abudu nibo ‘Executive Producers’.

Emily Atef yavuze ko ‘Call Me Queen’ “igamije kugaragaza imbaraga zo kwishyira hamwe no guharanira impinduka.”

Umuhire uri mu bakinnyi b’imena yavuze ko yishimiye ko muri iyi filime, abagore ari bo bari ku isonga mu ikorwa ryayo ndetse n’abakinnyi b’imena akaba ari bo.

Ntabwo igihe iyi filime izajya hanze kiramenyekana gusa bivugwa ko ari muri uyu mwaka, kuko ibikorwa byose bijyanye n’ifatwa ry’amashusho yayo byarangiye.

Umuhire yamenyekanye muri sinema mpuzamahanga muri filime zitandukanye. Iyamwaguriye amarembo ni iyitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’. Aherutse no kugaragara mu yitwa ‘A Quiet Place: Day One’ yagiye hanze mu mwaka ushize.

Ni filime irimo amazina akomeye muri sinema ku Isi nka Lupita Nyong’o wamamaye cyane muri filime ’Black Panther’’ yagiye hanze mu 2018, Joseph Quinn wamenyekanye muri ’Stranger Things’ n’abandi batandukanye.

Umuhire amaze kubaka izina ku Isi yose
Umunyarwandakazi Umuhire Eliane umaze kwamamara muri sinema ku Isi, agiye kugaragara muri filime igaruka ku bukana SIDA yari fite mu myaka yo mu 1990, yayobowe n’umugore w’Umufaransa witwa Emily Atef
Umuhire Eliane uyu mwaka yagizwe ‘Marraine’ mu gice cya Pavillon Afriques kiri mu byahariwe Abanyafurika muri Festival de Cannes, iserukiramuco rikomeye ribera mu Bufaransa riri kuba ku nshuro ya 78

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages