00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Hurts Harder’; filime nshya ya Zacu TV irimo abakinnyi bagezweho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 June 2025 saa 11:07
Yasuwe :

Zacu TV imaze kubaka izina mu guteza imbere sinema nyarwanda, inagaragaraho filime zitandukanye zakunzwe, igiye gutangira gushyira hanze filime nshya yiswe “Hurts Harder”; ivuga ku mukobwa wababajwe mu rukundo mu buryo bukabije.

“Hurts Harder” ni filime y’uruhererekane igizwe n’ibice 50 aho buri kimwe gifite iminota 26. Izatangira kwerekanwa kuri Zacu TV guhera tariki 7 Nyakanga 2025.

Ni filime yubakiye ku nkuru ivuga ku rukundo rw’ikinyoma, kurwana n’ubwoba bwo kwiyakira n’ingaruka zikomeye ziterwa no kubeshyana mu rukundo.

Mu mutima w’iyi nkuru harimo Kate, umukobwa w’imyaka 27 wuje urukundo n’akanyamuneza. Ni umukobwa uhorana ibyiringiro ko umunsi umwe azabona uwamukunda by’ukuri n’ubwuzu.

Nubwo yagiye ateshwa umutwe kenshi n’abamuca inyuma, ntiyigeze acika intege. Buri gihe yemera ko nibura buri buribwe bumwegereza uwo yaremewe.

Ubuzima bwa Kate butangira guhinduka ubwo ahura n’umusore witwa Tate, w’imyaka 28, ukorera muri Uganda. Aba bombi bahuzwa n’imbuga nkoranyambaga, bakajya bagirana ibiganiro bya buri munsi binyuze mu mafoto n’ubutumwa bw’urukundo bohererezanya.

Ibyo byamaze imyaka ibiri yose batarahura amaso ku maso. Ariko ibyo Kate yizeraga byose byari byubakiye ku kinyoma gikomeye.

Tate, usanzwe afite akazi keza kandi afite amikoro ahagije, yari afite ikibazo cy’imitekerereze. Yumvaga ko nta mukobwa wamukunda uko ari, kubera uburebure bwe n’uburyo atazi kwambara neza.

Nyuma yo guhora asuzugurwa ndetse agashinjwa ko adasa neza, Tate yatinye guhura na Kate, ahubwo atangira gukoresha amafoto y’undi musore yabonye kuri Instagram, amuhisha isura ye nyakuri.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Kate yasabaga ko bahura imbonankubone. Tate ahita agira ubwoba bwinshi. Abura amahitamo yihutira gushaka wa musore yari yarakoresheje amafoto ye witwa Marvin.

Uyu musore w’imyaka 26 aba azwiho kugaragara neza kuri Instagram, ariko ubuzima bwe nyabwo bwari bwuzuyemo ibibazo by’ubukene. Tate amutera inkunga y’amafaranga amwizeza kumwishyura buri kwezi ngo azajye yigira nk’aho ariwe wa nyawe.

Marvin abanza kubikora ashishikajwe n’amafaranga gusa, ariko uko iminsi yicuma atangira gukunda Kate by’ukuri. Uwo musore wabanaga na Kate mu kinyoma atangira kumva ko atashobora gukomeza kumubeshya.

Kate, uko iminsi yicuma, atangira kubona ko hari ibitandukanye n’ibyo yari azi kuri Tate bavuganaga kuri internet. Mu by’ukuri, Kate akomeza gucukumbura kugeza avumbuye ikinyoma cyari cyihishe inyuma ya Tate.

Ibyo bimuviramo ihungabana rikomeye n’agahinda kadasanzwe, agatangira kwibaza impamvu umuntu yakundaga atigeze amwizera ngo amwereke uwo ari we.
Inshuti za hafi za Kate, Sasha na Olga nabo babona ko yageze aho kutihangana, bakaneshwa n’uko ahora mu gahinda.

Sasha, inshuti ya hafi ya Kate, ni umukobwa uvuga ukuri uko kuri. Ku bwe, urukundo si ikintu cy’ukuri. Akomeza kubwira Kate ko akwiye kureka kwibeshya no gukomeza gushakisha urukundo rutabaho, aba afite umusore umukunda ariko atabyitayeho.

Olga we aba ahora ahumuriza Kate ariko nawe afite akababaro ku mutima kuko aba akunda umusore ukunda Sasha.

‘Hurts Harder’ yanditswe inayoborwa na Yves Mizero (Wayeem) ukorera muri Cinedopest. Zacu Entertainment niyo yashoyemo imari.

Igaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda barimo Irakoze Ariane Vanessa ukina ari Kate, Shemaryimanzi Dywane Emmy ukina ari Tate, Shami Angelo ukina ari Marvin, Irakoze Eliane ukina ari Olga na Iradukunda Nadine ukina ari Sacha.

Iyi filime izajya inyura kuri Zacu TV guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu. Saa moya z’umugoroba, yongere gusubiramo saa tatu n’igice z’ijoro.

Reba agace gato k’iyi filime nshya

Irakoze Ariane Vanessa akina muri iyi filime ari Kate ni na we mukinnyi filime ishingiyeho
Shemaryimanzi Dywane ni we ukina ari Tate muri iyi filime
Iradukunda Nadine akina muri iyi filime yitwa Sasha
Shami Angelo akina ari Marvin cyangwa se Fake Tate
Irakoze Eliane akina muri iyi filime yitwa Olga
Iyi filime izatangira kutambutswa kuri Zacu TV guhera ku wa 7 Nyakanga 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages