00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Idris Elba agiye gutangiza umushinga uzazamura Sinema Nyafurika

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 21 March 2023 saa 11:54
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Idrissa Akuna Elba OBE [Idris Elba] wamenyekanye muri filime zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gutangiza umushinga uzafasha mu kuzamura impano zo gukina no gutunganya filime muri Afurika.

Ni umushinga azakora abinyujije muri sosiyete ye yise ‘Green Door Pictures’ isanzwe ifasha mu kuzamura impano nshya mu bijyanye no gukina filime, afatanyije n’ikigo cyo muri Nigeria gikora filime, EbonyLife Media.

Iki kigo kigiye gufatanya na Idris Elba cyashinzwe n’umugore wamamaye mu gukora sinema mu gihugu cya Nigeria, Mosunmola Abudu [Mo Abudu] ndetse akaba yarashinze ikigo cyigisha ibijyanye no gukina filime, ‘EbonyLife Creative Academy’ giherereye i Lagos.

Idris Elba wamamaye muri filime nka ‘The Suicide squad’, yabwiye CNN ko iki ari cyo gihe ngo abanyempano muri filime bo ku mugabane wa Afurika babashe kumenyakana.

Ati “Nahoraga mfite ishyaka ryo gukoresha urubuga rwanjye mu gukora ibintu bifite umumaro. Mu gufatanya na Mo, dufite intego yo gutanga inyigisho ku buntu, ku rwego rw’Isi ku gisekuru kizaza cy’ababasha kuvuga inkuru ndetse no kuzana amajwi yabo yuzuye ukuri ahagaragara.”

Idris avuga ko gukorana n’iki kigo cyo muri Nigeria bizafasha mu kuzamura uruganda rwa sinema ku mugabane wa Afurika ndetse n’iz’abanyafurika baba ku mugabane w’i Burayi n’ahandi.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazaba hari ibigo bigera muri 15 byigisha ibijyanye no gukina no gutunganya filime.

Idrissa Akuna Elba OBE [Idris Elba] w’imyaka 51 yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza, aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonaga ko ariho hari amahirwe yo kuzamura impano ye yo gukina filime.

Yagaragaye muri filime zitandukanye nka ‘Hobbs & Shaw’, ‘Sometimes in April’ igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ‘The Dark Tower’ n’izindi.

Idris Elba agiye gutangiza umushinga wo kuzamura impano zo gukina no gutunganya filime muri Afurika
Idris Elba agiye gufatanya n'ikigo cya Mosunmola Abudu wo muri Nigeria wamamaye mu gutunganya filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages