00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Idris Elba yasuye inyubako Masai Ujili aheruka kuzuza i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 December 2025 saa 09:14
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umwongereza w’ikirangirire ku Isi, Idris Elba, ari mu Rwanda aho yasuye inyubako ya Zaria Court ya Masai Ujili, bakanagirana ibiganiro.

Idris Elba yageze i Kigali, ku wa 15 Ugushyingo 2025, aho yahuye kandi akagirana ibiganiro na Masai Ujiri. Gusa amafoto y’uru ruzinduko yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025.

Idris Elba yagaragaye i Kigali ari kumwe n’abashoramari bakomeye nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Zaria Court.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Zaria Court rwa Instagram, bugaragaza ko uyu mugabo yishimiye gutembera muri iyi nyubako no gusobanurirwa byinshi kuri yo.

Buti “Masai Ujiri aherutse kwakira Idris Elba muri Zaria Court i Kigali, mu Rwanda. Yari kumwe n’abandi bayobozi b’ibigo n’abashoramari barimo Yerim Sow na Hassanein Hiridjee, Idris yarahasuye, asobanurirwa ku kamaro Zari Court igira mu iterambere ry’abantu, anirebera n’amaso ye uko iri gutanga umusanzu mu guhanga ibishya.”

“Yabonye uko ibikorwa bishingiye ku mikino, umuco n’imyidagaduro biri gufasha urubyiruko kubona amahirwe mashya, bigateza imbere impano zabo, kandi bigahuza abantu benshi. Iyi mishinga nka Zaria Court iri gufasha kubaka ahazaza heza h’urubyiruko, ihinduka urubuga rutuma impano zizamuka kandi zigatera imbere.”

Mu mwaka wa 2024, Idris Elba yabwiye BBC ko afite gahunda yo kwimukira muri Afurika, akahamara nibura imyaka 10. Avuga ko ari nk’umwe mu mugambi afite wo kuzamura uruganda rwa sinema kuri uyu Mugabane.

Yavuze ko ashobora kuzaba i Accra muri Ghana, Freetown muri Sierra Leone ndetse no muri Zanzibar.

Yanahawe ubutaka muri Zanzibar bwo kubakaho studio ya filime muri iki kirwa cya Tanzania. Iyi studio mpuzamahanga yo muri Zanzibar, yitezweho ko izaba ihanganye n’izindi zikomeye ku Isi. Igitekerezo cy’iyi studio cyaganiriweho bwa mbere muri Mutarama 2023.

Uyu mugabo aheruka gutangaza ko agiye kureka gukina filime akibanda ku ifatwa ry’amashusho yazo.

Idris Elba siu bwa mbere ageze mu Rwanda kuko yahaherukaga mu 2023, mu muhango wo Kwita Izina yajyanyemo n’umugore we Sabrina Dhowre ndetse icyo gihe banavuye mu Rwanda bakiriwe na Perezida Kagame.

Masai Ujili yaganirije Idris Elba ku kamaro ka Zaria Court i Kigali
Masai Ujili atembereza Idris Elba muri Zaria Court
Idris Elba yasuye inyubako Masai Ujili aheruka kuzuza i Kigali
Idris Elba, Masai Ujiri n’abandi bashoramari bakomeye bahuriye i Kigali, ndetse bikaba byitezwe ko hari ishoramari rindi rikomeye bashobora kuhakorera

Amafoto ya Zaria Court Kigali

Zaria Court ni ihuriro ry'ibikorwa bitandukanye birimo siporo, imyidagaduro, aho kuruhukira n'ibindi
Zaria Court yuzuye itwaye miliyoni 25 $
Ni igikorwa remezo kibumbatiye hamwe ibintu byinshi bitandukanye, cyane siporo n'imyidagaduro
Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80 na za restaurants
Iyi Hoteli yubatse ahahoze Hotel Amahoro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarenga 3000 ni bo bahawe akazi mu mirimo yo kubaka izi nyubako za Zaria Court
Ni ahantu hazajya hahurira ibintu byinshi birimo siporo, imyidagaduro, restaurants n'aho guhahira hagezweho
Zaria Court ishobora kwakira abantu 5000 kandi bose baguwe neza, nta muvundo cyangwa umubyigano
Imyubakire ya Zaria Court irimo ubuhanga buhambaye
Ni ahantu hashobora kwakira ibirori bitandukanye cyangwa ibitaramo kandi hakakirirwa umubare munini w'abantu
Biteganyijwe ko abarenga 300 ari bo bazabona akazi ku ikubitiro
Hari imikino y'abana, aho ababyeyi bashobora kuhasohokana abana babo
Ibyicundo by'abana bikoze mu buryo bw'ubugeni n'ubuhanzi
Abana bashyiriweho ahantu ho kwidagadurira muri Zaria Courts

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages