Ifoto y’umukinnyikazi wa filme ’Angelina Jolie’ yicaye ku ifarashi atambaye, yashyizwe ku isoko, ikaba igurishwa akayabo k’amayero ibihumbi 40.
Amakuru dukesha 7sur7, avuga ko mu mwaka w’2001, ari bwo iyo foto Angelina Jolie, yayifotowe na gafotozi w’icyamamare ’David Lachapelle’, ishyirwa mu kinyamakuru kitwa "Rolling Stone".
Kuri iyo foto, Angelina Jolie yifotoje atambaye ku gice cyo hejuru, ifarashi imurigata hagati y’amabere. Abantu babonye iyi foto ku nshuro ya mbere, harimo n’umukunzi we Brad Pitt yarabatangaje cyane.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, niho iyo foto izagurishirizwa mu nzu y’ibirori yitwa ’Christie’s’ mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, hagati y’amayero ibihumbi 30 na 40.
Angelina Jolie ufite ifoto yatangaje benshi, muri Werurwe 2013, yaje mu Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, anasura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO