Amashimwe ni yose kuri Bahavu wahiriwe n’umugoroba wa tariki 1 Mata 2023 aho yegukanye ibihembo bitatu birimo Best Actress, Best Series Film cyahawe filime ategura yise ‘Impanga Series’ ndetse n’igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi cyiswe People’s Choice Awards cyamuhesheje imodoka ya T5 Dynamic Sedan yakozwe mu 2017.

Bahavu wari ufite ikiniga, yashimiye umugabo we Fleury Legend wamugiriye icyizere bagakorana iyi filime, batarasezerana kubana akaramata nk'umugabo n'umugore.

Ati "Ndashima Imana cyane kubw’iki gihembo ni gake ukora cyane hakagira ababibona bakabiha agaciro, Ndashima umugabo wanjye uyobora iyi filime, iyo utabaho ntabwo ibi nari kubishobora, iki gihembo ni icyawe ndagushimira cyane watumye impano yanjye igera ku rundi rwego."

"Iri ni itangiriro rinsaba gukora cyane cyane, nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike Impanga Series numva ari igitekerezo cyaturutse mu ijuru."

Bahavu yashimiye Isimbi Aliance (Alliah Cool) wahawe inshingano zo gutegura ibi bihembo bya Rwanda International Movie Awards 2023.

Icyiciro cya People’s Choice Awards uyu mwaka cyari gihataniwe n'abakinnyi ba filime bagera kuri 20, inteko itora muri iki cyiciro yari ifite 70%, mu gihe amajwi yo kuri internet ndetse n’ayavuye mu bikorwa aba bakinnyi bahuriyemo hirya no hino mu ntara yari afite 30%.

Nubwo imodoka yatsindiye itari ahatangiwe ibi bihembo, Ishusho Arts ibitegura yasabye Ndoli Safaris yemeye kuyitanga gukora ibishoboka byose igahabwa uwayegukanye.

Bahavu yamenyekanye muri filime zirimo City Maid yakinagamo yitwa Diane, ayivamo mu 2019 atangira gutegura filime ye yise Impanga Series afatanyije n’umugabo we Fleury Legend.

Ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bitanzwe ku nshuro ya munani, ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abakinnyi ba sinema n'abandi bafite aho bahuriye nayo.

Ni ibihembo bitanzwe nyuma y'imyaka ibiri bisubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, dore ko ibiheruka byabaye mu 2020.

Umuhanzikazi Marina ni we washyikirije Bahavu Jeannette igihembo cya Best Actress of the Year 2023
Umuhanzikazi Marina ni we washyikirije Bahavu Jeannette igihembo cya Best Actress of the Year 2023
Bahavu yashimiye umugabo we Fleury Legend wamugiriye icyizere, bagatangira gukorana filime 'Impanga Series', batarabana nk'umugabo n'umugore
Bahavu yashimiye umugabo we Fleury Legend wamugiriye icyizere, bagatangira gukorana filime 'Impanga Series', batarabana nk'umugabo n'umugore
Davis D nyuma yo gushyikiriza Fleury Legend na Bahavu igihembo cya Best Series
Davis D nyuma yo gushyikiriza Fleury Legend na Bahavu igihembo cya Best Series
Bahavu Usanase Jeannette wari uherekejwe n'umugabo we Fleury Legend yegukanye ibihembo bitatu
Bahavu Usanase Jeannette wari uherekejwe n'umugabo we Fleury Legend yegukanye ibihembo bitatu
Bahavu Jeannette n'umugabo we Fleury Legend batahanye ibihembo bitatu ndetse n'imodoka  ya Sedan T5 yakozwe mu 2017
Bahavu Jeannette n'umugabo we Fleury Legend batahanye ibihembo bitatu ndetse n'imodoka ya Sedan T5 yakozwe mu 2017
Abakinnyi ba filime bo mu Rwanda n'abanyamahanga bakurikiye itangwa ry'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2023
Abakinnyi ba filime bo mu Rwanda n'abanyamahanga bakurikiye itangwa ry'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2023