00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitwe Junior Giti yatekeye abanyeshuri bakamutorera ubuyobozi

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 16 October 2026 saa 04:36
Yasuwe :

Junior Giti uzwi mu gusobanura filime mu Kinyarwanda, yatangaje ko yigeze kubeshya abanyeshuri biganaga mu yisumbuye muri Lycee de Kigali (LDK) bakamutorera kuba umunyeshuri uhagariye abandi (Doyen).

Giti wahigaga Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC) yahamije ko yayoboye abandi banyeshuri atari uko yitwaraga neza, ahubwo ari uko yabeshye bagenzi be bakamutora, maze akabahinduka amaze kugera ku buyobozi.

Ati “Ndi mu wa gatanu, nabaye Doyen wa LDK. Njyewe n’Umuyobozi w’Ikigo twajyaga inama. Nari Doyen w’umujepe. Nagiye kuba Doyen, ndi wa muntu w’umurara, bitazwi, ariko w’imbobo. Noneho bajya no kuntora, bari bazi ngo umujama wabo abigiyemo”.

Yavuze ko yahise yitaza abo yari yarijeje kuzashyigikira ageze ku buyobozi bumvaga ko ikigo kigiye kuba icyabo

Ati “Mpita mbahindukana. Mpita mba umunyapolitike uhamye”.

Akihiga kugeza mu 2013, mu kigo hari harimo n’abandi bazwi barimo Madebeats, Arthur Nkusi, Kenny K-Shot na Babu Joe.

Junior Giti wize muri SFB i Gikondo, yatangiye gusobanura filime mu 2010 yiga mu wa Kane w’ayisumbuye.

Avukana n’abana batanu kuri nyina, barimo umukobwa umwe n’abahungu bane, na ho kuri kuri se avukana n’abana 18.

Abahungu bavukana na we kuri nyina, uko ari bane bose bakoze Agasobanuye. Abarimo Yanga na Sankara ni bo bamamaye cyane mu gihe Frank na Mike na bo babikoze ariko ntibabitindemo.

Junior Giti yifashishije amayeri, abanyeshuri bamutorera kubayobora, icyakora abahinduka nyuma amaze kujya ku buyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages