Uyu mukinnyi wa filime winjiye muri uyu mwuga nyuma yo guhagarika akazi ko kwigisha akayoboka iy'ubuhanzi, ni umwe mu bamaze igihe kinini bahagaze neza mu ruganda rwa sinema mu Rwanda.
Mu minsi ishize hari bamwe mu bakinnyi ba filime banabimazemo igihe kinini baherutse kumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ntacyo sinema yabamariye mu buzima bwabo busanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, Niyitegeka yabajijwe ikimufasha kuguma ku gasongero mu bakinnyi ba filime bahagaze neza by’ igihe kirekire.
Uyu mukinnyi wa filime avuga ko igituma bamwe mu bakinnyi bavuga ko itabatunze cyangwa ntacyo bakuyemo , biterwa n’impammvu zitandukanye zirimo ubusinzi, ubumenyi buke, imyitwarire no kutamenya icyo basabwa.
Ati “Hari icyiciro twanyuzemo kandi tutarabyize, ntabwo ibi bintu twabyize ngo tumenye uko tubitwara. Abanyamuziki bari gusohoka ubu ntabwo bameze nkatwe, hari ibyo bobize.”
“Iyo umaze kuba icyamamare hari abantu bahora baguhamara ngo ngwino urye, unywe. Akanya ko kurya no kunywa kakaba kanini kuruta ako gukora, ukirengagiza ko abo bantu batakuboneye mu kabari. Ugasanga wa mukinnyi noneho agiye kuba umunywi kurusha uko ukora, abantu bagukundira ibyo ukora udakuraho kandi ntuhinduke kubera ibihe.”
Niyitegeka Gratien yakomeje avuga ko abamaze kuba ibyamamare bagomba kwigengesera cyane bakamenya imyitwarire ikwiye kubaranga no kwitondera abantu kuko ababashagaye bose atari uko babakunze.
Ati “Ikindi kintu abantu bibeshyaho ntabwo abadufana bose ari uko badukunze haba harimo n’uvuga ati uyu aguye byamfasha, kandi iyo akubona cyane uko yiboneye ucaho da.”
Uyu muhanzi w’imyaka 45 yarangije Kaminuza mu 2007. Akiri umwarimu yatangaga amasomo mu by’Ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi.
Niyitegeka Gratien yakoze umwuga wo kwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo FAWE Girls School, St Ignace Mugina n’ahandi.
Uyu mugabo benshi bazi nka Papa Sava usanzwe ari n’umukinnyi w’ikinamico ica kuri radiyo, yakinnye muri filime zitandukanye zirimo, “Zirara Zishya” yakinnye akiri umwarimu mu mashuri yisumbuye, “Seburikoko”, “Inshuti Friends”, n’izindi nyinshi, ubu yahanze filime ye yise “Papa Sava” iri mu zikunzwe muri iki gihe.
Kurikira ikiganiro kirambuye






Ibitekerezo 0