Imyiteguro y’Iserukiramuco ngarukamwaka rya Filimi za Gikirisitu mu Rwanda irakomeje, aho ubu hari kwakirwa filimi ziturutse hirya no hino zizerekanwa.
Aganira na IGIHE, Chris Mwungura, umwe mu bayobozi bari gutegura iri rushanwa, yavuze ko ubu bamaze kwakira filimi zivuye muri Africa y’Epfo, iz’i Burundi n’iza hano mu Rwanda. Hategerejwe kandi izo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu gihugu cy’u Buhinde.
Iri serukiramuco riteganyijwe gutangira tariki ya 15 rikazarangira tariki ya 24 Ugushyingo.
Biteganyijwe ko hazaba umunsi wo gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco uzabera muri Century Cinema mu cyumba cya 3D mu nyubako ya KCT nyuma habeho gahunda zo kwerekana izi filimi mu Ntara zose zigize u Rwanda uko ari enye.
Muri iki cyumweru cy’Iserukiramuco ry’Amafilimi ya Gikirisitu hateganyijwe gahunda zo gusura impfubyi n’abarwayi.
Kwakira amafilimi biracyakomeje, aho abifuza ko filimi zabo zijya muri iri serukiramuco bagana muri Centenery House muri etaje ya gatandatu; yitwaje icyemezo cy’uburenganzira afite kuri iyo filimi (Copyright).
Abohereza amafilimi bo hanze bahawe itariki ntarengwa ya 30 Ukwakira.
Ku bindi bisobanuro mwakohereza ubutumwa kuri e-mail: [email protected] cyangwa mugasura urubuga rwa www.facebook.com/Rwandachristianfilmfestival



















TANGA IGITEKEREZO