Ni ku nshuro ya Gatatu Mashariki African Film Festival ibereye mu Rwanda, bwa mbere yabereye muri Serena Hotel mu mwaka wa 2015, ryaherukaga kuba muri Werurwe 2017 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali rwagati kuri Grand Pension Plaza.
Mashariki Film Festival igamije guteza imbere sinema ya Afurika n’inkuru z’Abanyafurika ubwabo ari nazo zerekanwa cyane kurusha izo mu bindi bihugu. Izakorewe hanze ya Afurika zerekanwa muri iri serukiramuco ni izikubiyemo inkuru zivuga kuri Afurika.
Mashariki African Film Festival y’uyu mwaka yatangiye kuwa 25 Werurwe isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017 mu muhango ukomeye wabereye mu ihema ryahoze ari irya Camp Kigali[ubu hasigaye hitwa Conference and Exhibition Village].
Ibirori byo gusoza iri serukiramuco mpuzamahanga byitabiriwe na benshi mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda n’abakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba no mu bindi bihugu byiganjemo ibifite abakoze filime zitabiriye uyu mwaka.
Mu gihe cy’icyumweru ryamaze herekaniwemo filime 43 zatoranyijwe mu bihugu birimo u Rwanda n’izo muri Kenya, u Burundi, Senegal, Canada, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzaniya, Malawi, Burkina Faso, Misiri, Afurika y’Epfo, Niger, Benin no mu Burundi.
Mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibirori byo gusoza iri serukiramuco harimo Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, intumwa z’u Busuwisi, u Bufaransa, Sweden n’u Budage. Ubuyobozi bwa Mashariki Film Festival bwatangaje ko uyu mwaka hatumiwe abashyitsi mpuzamahanga bagera ku ijana.

Muri filime zerekanwe uyu mwaka harimo izo mu Rwanda ngufi [short movies] naho mu bindi bihugu herekanwe izo mu bindi byiciro. Izo mu Rwanda zitabiriye iri serukiramuco harimo “A Beautifull exchange” ya Nicole Kamanzi, “It works” ya Munezero Emmanuel Harris, “Torment” ya Nyirinkwaya Ngoma.
Muri filime zerekanwe harimo iyitwa “La Pirogue” yakozwe mu mwaka wa 2012 iyobowe n’Umunya-Senegal Moussa Toure uri mu bahanga muri sinema bari bitabiriye ibi birori ndetse yanatanze amasomo muri iki cyumweru Mashariki African Film Festival yari imaze.









Ibitekerezo 0