By'umwihariko ku bakunzi ba sinema b'i Kigali, bararikiwe kutazacikwa na filime zihanzwe amaso na benshi zizerekanwa muri Kigali Century Cinema mu muturirwa wa UTC.

Wonderland

Ukwezi kwa Kamena kuratangirana na filime ‘Wonderland’ iri mu zitezwe n’abatagira ingano mu bakunzi ba sinema hirya no hino ku Isi. Iyi filime ivuga ku nkuru idasanzwe y’umukobwa w’umunyembaraga, mbere yo guhabwa akabyiniriro ‘Wonder Woman’ yari ‘Diana’, igikomangoma cy’abitwa Amazons, abagore batozwaga kuba intwari z’indahangarwa ku rugamba.

Uyu mwari kimwe n’abandi, yarererwaga ku karwa keza, atozwa amanywa n’ijoro, kugeza ubwo umunsi umwe yatabaye umudereva w’indege, umwanya ukinwa na Chris Pine uzwi mu zindi filime zakunzwe cyane nka ‘Star Trek’, ‘This Means War’ n’izindi. ‘Wonder Woman’ irasohoka ku itariki 2 Kamena 2017.

Uyu musore amenyesha umukobwa ko hari intambara ikomeye iri kuba hirya y’akarwa baba bariho, ‘Wonder Woman’ akiyemeza kuva bwa mbere iwabo kuva yavuka maze akajya kwifatanya n’abari ku rugamba, ngo arebe ko yahagarika iyi ntambara, ni ho abonera uburyo afite imbaraga zidasanzwe ndetse n’umuhamagaro urenze indi yose.

Gal Gadot ni we wakinnye nk’umukinnyi w’imena muri ‘Wonder Woman’, uyu mukobwa azwi cyane mu bice bitandukanye bya ‘Fast and Farious’, abazi icyasohotse muri 2009, 2011, 2013 na 2015 bamufiteho ubuhamya buhagije. Yanakinnye muri ‘Criminal’ na Batman v Superman: Dawn of Justice (2016).

Cars

Ku bakunzi ba cartoons, ku itariki 16 Kamena, hazasohoka ‘Cars’. Ku bayikurikirana iyi filime, mu gice giheruka imodoka nshya Jackson Storm mu ijwi rya Armie Hammer, yanikiriye Lighting McQueen mu ijwi rya Owen Wilson. Byatumye benshi batekereza ko Lighting agiye guhagarika gusiganwa, ariko we ntabishaka, ahubwo yaragiye yiga udushya n’andi mayeri y’ubuhanga, ngo azarushanwe mu yandi marushanwa ya ‘Florida 500’, yongere asubirane umwanya wa mbere nk’uko byahoze.

Rough Night

Abakunda filime z’inkuru zisekeje, Comedy, iyitwa ‘Rough Night’ yahuriyemo Scarlett Johansson, Kate McKinnon, Jillian Bell, Ilana Glazer na Zoë Kravitz. Ni filime igaruka ku nkuru y’abagore batanu b’inshuti zikomeye kuva na kera ari abanyeshuri, bongera guhura nyuma y’imyaka 10, umwe muri bo yiteguraga gushyingirwa, byose biba biryoshye kugeza ubwo umusore bari bazanye ngo ababyinire bamwica ku bw’impanuka, batabishaka.

Uburyo bagerageza guhisha ko hari uruhare na mba bagize mu rupfu rw’uyu musore, ni ibitwenge gusa bizasaga abareba iyi filime, ariko kandi ni na ko izi nshuti zongera kubyutsa urukundo zari zariyubatsemo mu myaka bamaze bigana. ‘Rough Night’ izerekanwa bwa mbere i Kigali muri Century Cinema ku itariki 16 Kamena 2017.

Everything Everything

Ibishimo ntibyimwe n’abakunda filime z’urukundo, kuko ku wa 23 Kamena, hazasohoka iyitwa ‘Everything Everything’ igaruka ku mukobwa uba witwa Maddy, umwanya ukinwa na Amandla Stenberg uzwi no muri ‘Columbiana’. Uyu mukobwa uba ufite imyaka 18 agaragazwa nk’umwana w’umunyamatsiko kandi w’umuhanga aza kugira ibyago by’uburwayi bumubuza kuba yasohoka hanze kuko udukoko n’indi myanda byamwica bitewe n’uko nta bwirinzi umubiri we uba ukigira, atura mu cyumba cyabugenewe kimurinda kuba yahura n’umwanda wo hanze.

Byose bihinduka ubwo yungukaga umuturanyi mushya witwa Olly, umwanya ukinwa na Nick Robinson, utararetse ngo uburwayi bwa Maddy bubatandukanye. Urukundo rwabo rukurikirwa n’akandi kaga k’uko uyu mukobwa aba ashobora guhitanwa na bwa burwayi bwe kuko byose bumvaga ntacyo bivuze igihe baba batari kumwe.

Baby Driver

Kamena muri cinema izarangira, hasohotse filime yiswe ‘Baby Driver’ ivuga ku nkuru y’umwana ukiri muto, ariko uzi gutwara imodoka bitangaje akitwa Baby umwanya ukinwa na Ansel Elgort. Ashyiramo umuziki akunda ubundi akaba yatwara imodoka, no muri ya mihanda uba ubona ko byarangiye utakihavuye.

Aka kazi agakora atinuba, cyane afasha abajura gutoroka aho bibye, kugeza ubwo yamenyanaga n’umukobwa akamukunda, maze agahitamo guhagarika bene ubwo buzima. Ibi ariko ntibishimisha bose kuko yari nkenerwa mu kazi k’abajura benshi bamwifashishaga. Umwe muri bo amutegeka kumukorera cyangwa akagirira nabi abo akunda.

Iyi filime igaragaza umwana w’umuhanga bidasanzwe mu gutwara imodoka izasohoka ku itariki 30 Kamena 2017, kimwe n’izindi zitezwe muri uku kwezi, izerekanwa bwa mbere igisohoka muri Century Cinema ihereye mu nyubako ya KCT i Kigali, ahamaze kumenyerwa nk’igicumbi cy’ibigezweho muri sinema.