Jackie Chan yabitangarije abitabiriye Iserukiramuco rya Sinema ‘Red Sea International Film Festival’ riri kubera i Jeddah muri Arabie saoudite.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 68 avuga ko bwa mbere bakora iyi filime we na Chris Tucker bari bazi ko izahomba ariko batungurwa n'uburyo yinjije.

Yagize ati “Bwa mbere dukora Rush Hour numvaga itazunguka, ariko Brett Ratner na Chris Tucker barampamagaye bari i New York bambwira ko imaze kwinjiza milyoni 70$ mu cyumweru cya mbere byarantunguye, icyo nababwira ubu turi gukora Rush Hour 4.”

Jackie Chan ukina ari Inspector Lee muri iyi filime n’ubwo yavuze ko ikorwa ryayo ryatangiye ntiyatangaje igihe iki gice cya kane kizasohokera ndetse n’ uzayibora.

Chris Tucker ukina ari Detective James Carter muri iyi filime, mu 2018 yari yavuze ko hari ibiganiro byo gusubukura ibikorwa by’iyi filime hagakorwa igice cya kane.

Iyi filime yatangiye gusohoka mu 1998, igice cyayo cya kabiri gisohoka mu 2001 naho icya gatatu gisohoka mu 2007.

Iyi filime kuva yatangira yakozwe inayoborwa na Brett Ratner uherutse gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore barindwi barimo Olivia Munn na Natasha Henstridge.

Brett Ratner ibi byaha yashinjwe mu 2017 byatumye Warner Bros ihagarika akazi yari yaramuhaye ko gutunganya filime.

Reba hano bimwe mu byaranze igice cya gatatu cya Rush Hour

Jackie Chan yatangiye gutunganya igice cya kane cya Filime ‘Rush Hour’
Jackie Chan yatangiye gutunganya igice cya kane cya Filime ‘Rush Hour’
Jackie Chan yitabiriye Iserukiramuco rya Sinema ‘Red Sea International Film Festival’ riri kubera i Jeddah muri Arabie Saoudite
Jackie Chan yitabiriye Iserukiramuco rya Sinema ‘Red Sea International Film Festival’ riri kubera i Jeddah muri Arabie Saoudite