Uyu mubyeyi w’abana babiri yabitangarije mu kiganiro yagiranye na People Magazine, yemeza ko kuva mu 2016 we n’umugabo we batandukanye nubwo abantu bari bazi ko bakinana.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 52 ntavuga neze icyatumye atandukana n’umugabo we bashyingiranywe mu 1997.
Ati “Ni ibintu byinshi. Ntekereza ko mugihe twageraga mu 2016, twananiwe gukomeza kugerageza. Twagiye dukora imirimo imwe n’imwe iremereye cyane. Gusa twarakundanye bikomeye, tugiye kureba uko twabyitaramo.”
“Natanze isezerano ko nta na rimwe hazigera habaho impamvu yatuma twaka gatanya. Tuzakora ibyo ari byo byose kandi sinarenze kuri iryo sezerano.”
Uyu mubyeyi yemeye ko mu mwaka wa 2020 yamaze igihe kinini hari umubano wihariye afitanye n’umuririmbyi August Alsina w’imyaka 31.
Jada Pinkett yatangaje ko yafashe imiti ya “Ayahuasca” imufasha mu mitekerereze kugira ngo akemure ikibazo cy’agahinda gakabije (depression), katumaga agira ibitekerezo byo kwiyahura.
"Ayahuasca yatumye ngira ibindi byiyumvo muri njye ntigeze ngira mbere ku buryo ibitekerezo byo kwiyahura byashize burundu.”
Jada Pinkett atangaje ibi mu gihe yitegura kumurika igitabo yise “Worthy” kizasohoka tariki 6 Ugushyingo 2022 mu birori bizabera i Abu Dhabi.
Jada Pinkett Smith yabwiye kandi People Magazine ko umunyarwenya Chris Rock yigeze kumusaba ko basohokana yibwira ko we na Will Smith batandukanye.
Ati “Yarampamagaye arambwira ati; ‘Ndifuza kugusohokana.’ Ndamubaza nti?,Ushatse kuvuga iki? Nawe ati “Nibyo, wowe na Will se ntimugiye gutandukana? Naramubwiye nti, Oya Chris, ibyo ni ibihuha gusa. Yarumiwe kandi yansabye imbabazi cyane kandi mubyukuri byaribyo.”
Jada Pinkett Smith yagarutse ku rushyi umugabo we Will Smith yakubise Chris Rock mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars 2022.
Yavuze ko ubwo byabaga yagize ngo ni imikino bapanze.
Ati “Numvaga Will Smith atagenda ngo akubite Chris Rock kugeza igihe namubonaga agarutse ku byicaro nibwo nabonye ko atari imikino.”
“Chris yaje kunsaba imbabazi mu gihe cy’akaruhuko ambwira ko atashakaga kunkomeretsa, mu bwira ko ntashaka kubivugaho muri ako kanya, numvaga ari ibintu byabo bya kera ngomba kubibarekera bakabyikemurira.”
Jada Pinkett avuga ko kuva Chris Rock yakubitwa n’umugabo we bataravuga kugeza uyu munsi.
Chris Rock wari uyoboye ibirori bya Oscars 2022 yakubiswe urushyi nyuma yo gutera urwenya agaruka kuri Jada Pinkett wiyogoshesha akamaraho umusatsi wose.
Chris Rock yazize gutera urwenya ku mugore wa Will Smith, Jada Smith, amugereranya na Demi Moore wakinnye muri filime yitwa G.I Jane yo mu 1997, nawe ugaragara adafite umusatsi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!