Mu butumwa uyu mukinnnyi wa filime yari yashyize ku rubuga rwa Instagram yari yanditse agira ati “Bishe uwitwa Yesu/Yezu ….wowe utekereza ko bagukora ibingana iki?, Inshuti mbi, Urukundo rutari ukuri.”

Nyuma yo kubona uburyo ubu butumwa bwakiriwe nabi yahise abusiba kuri Instagram ndetse asaba imbabazi umuryango w’Abayahudi bose n’abandi bwababaje.

Ati “Ndashaka gusaba imbabazi umuryango w'Abayahudi ndetse n'abantu bose bababajwe n’ibyo nanditse, ubu nzi ko guhitamo amagambo kwanjye kwababaje benshi mumbabarire, ntabwo aribyo naringambiriye.”

"Kugira ngo mbisobanure neza, nagambaniwe n'inshuti mbi kandi niyo nashakaga kuvuga ntabwo ari ibindi."

Jennifer Aniston nawe yibasiwe n’abamushinje gupfobya Jenoside y’Abayahudi nyuma yo kugaragaza ko yakunze ubu butumwa bwa Jamie Foxx mbere y’uko busibwa.

Inshuti za Jamie Foxx zagaragaje ko uyu mugabo w’imyaka 55 adasanganwe ibitekerezo bipfobya Jenoside y’Abayahudi.

Jamie Foxx yasabye imbabazi nyuma yo gutambutsa ubutumwa bwibasira Abayahudi
Jamie Foxx yasabye imbabazi nyuma yo gutambutsa ubutumwa bwibasira Abayahudi