Nyuma y’igihe kitari gito itegurwa, filimi nyarwanda “Kaliza” yamaze gutunganyirizwa na ’22 Pictures Production’ ku bufatanye na ‘Spotlight Films’, ikaba iteganyijwe kugera ku bakunzi ba sinema kuwa mbere tariki 17 Kamena.
‘Kaliza’, ni filimi igaragaza ubuzima bwa ‘Kaliza’, umukobwa wavukaga mu cyaro, akaba n’ikinege mu muryango we, waje gushukwa urukundo na ‘Willy’, umusore w’umunyamujyi wamubengutse ariko akaza kumutera inda akabura aho amutungutsa mu muryango we ukize, bigatuma amwihakana ariko akaza kumwifuza ubwo ubuzima bwe bwahindurwaga n’umubyeyi w’umugiraneza wamutoraguye yandagaye ku muhanda, ibise bimufashe.
Nk’uko Bahati Jean Baptiste wahoze abarizwa mu itsinda rya ‘Just Family’ ryasenyutse, akaba ari we wanditse akanayobora iyi filimi abitangriza IGIHE, iyi filimi izagera ku isoko ku ya 17 Kamena 2013, ije ifite byinshi bidasanzwe kuko yakozwe yitondewe nyuma yo kugenzura ibisabwa muri siinema, ndetse ikaba irimo n’abakinnyi babizobereye kandi bakunzwe cyane hano mu Rwanda.
‘Kaliza’, ni filimi yibanda ku buzima bugenda bugaragara mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi, igamije kugira byinshi ikosora bitagenda neza, ikazaba igura amafaranga y’u Rwanda igihumbi (RWF 1000).



















TANGA IGITEKEREZO