Patrick Karambizi atuye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yarangije kwiga ibijyanye no gukora filime mu ishuri rya New York Academy mu 2016.

Amaze gukora filime ngufi imwe yitwa ‘Je l'aime à mourir’ nk’umushinga yashyize mu bikorwa arangiza amasomo ye.

Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko muri Mata 2019 azatangira gukora filime ndende, imara isaha n’iminota 45 ivuga ku nkuru mpamo y’umugabo w’umunyarwanda witwa Joseph Mata.

Uyu mugabo wabuze abo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuye mu Rwanda asa n’uhunze ibibazo ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ahageze asanga abaye nk’ubuhungiye ubwayi mu kigunda.

Ati “ Uwo Joseph Mata yari umunyamategeko ageze inaha asanga diplôme ye nta gaciro ifite atabasha kubona akazi, arwana n’ubuzima umugore witwaga Malaika nyuma aza gupfa, akomeza guhangayika. Yari azi ko muri Amerika ahunze ibibazo ariko si ko byagenze.”

Uyu mugabo yahuye n’umugore witwa Emma wari ufite umugabo ariko amuhoza ku nkenke, biyemeza gukomezanya ubuzima.

Karambizi avuga ko intego ze muri iyi filime ari ukugaragaza zimwe mu ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku banyarwanda, ku buryo abantu bakwiye guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Impamvu nahisemo kuvuga iyi nkuru ni ukugira ngo ngaragaze ingaruka zikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku bantu. Tugomba kwiyemeza ko bitazongera kubaho ukundi.”

Avuga ko kandi abantu bakwiye gukuramo isomo ry’uko bakwiye guhangana n’ibibazo bahuye nabyo aho gushaka aho babihungira nk’uko byagenze kuri Joseph Mata.

Ati “Uko byaba bimeze kose, ugomba guhaguruka ukarwana n’ibibazo bikugarije. Joseph Mata yahungiye ibibazo muri Amerika nyamara ntabwo ari cyo cyari igisubizo cya mbere.”

Umwanya wa Joseph Mata uzakinwa na Hoji Fortuna umunya-Angola ufite ibigwi muri sinema. Mu 2010 yahawe igihembo cya Africa Movie Academy Award mu cyiciro cya Best Supporting Actor abikesha filime yitwa Viva Riva. Yakinnye kandi muri filime z’uruhererekane nka Pan Am ya ABC TV, McMafia ya BBC n’izindi.

Umwanya wa Emma uzakinwa n’umunyamerikakazi Renée Myers ukina filime nk’uwabigize umwuga.

Karambizi avuga ko muri filime ye hazagaragaramo umunyarwandakazi Angel Uwamahoro, umenyerewe mu kuvuga imivugo akaba abifatanya no gukina filime.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara asaga $29.000, hakaba hakiri gushakishwa inkunga kugira ngoushyirwe mu bikorwa.

Biteganyijwe ko iyi filime izarangira mu ntangiriro za 2020, Karambizi akaba afite gahunda yo kuyerekana mu Rwanda.

Patrick Karambizi n'itsinda bazafatanya muri iyi filime bariteguye
Patrick Karambizi n'itsinda bazafatanya muri iyi filime bariteguye
Patrick Karambizi umunyarwanda waminuje mu bijyanye no gukora filime
Patrick Karambizi umunyarwanda waminuje mu bijyanye no gukora filime