00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 15, agiye kumurika filimi ye ya mbere yise “Amahirwe yanjye ni wowe”

Yanditswe na
Kuya 7 December 2013 saa 05:26
Yasuwe :

Ntibyari bisanzwe bimenyerewe kumva mu Rwanda umwana w’imyaka 15 yinjira mu buhanzi kuko akenshi aba ataramenya gutandukanye neza ururo n’icyatsi, ariko kuri Ruheta Uwase Ninon Tara siko bimeze kuko we uretse kuba aririmba ubu agiye no kumurika filimi ye ya mbere yanditse yise “Amahirwe yanjye ni wowe (My single love)”.
Iyi filimi “Amahirwe yanjye ni wowe” izerekanwa mu ruhame kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2013, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Irimo icyamamare mu (…)

Ntibyari bisanzwe bimenyerewe kumva mu Rwanda umwana w’imyaka 15 yinjira mu buhanzi kuko akenshi aba ataramenya gutandukanye neza ururo n’icyatsi, ariko kuri Ruheta Uwase Ninon Tara siko bimeze kuko we uretse kuba aririmba ubu agiye no kumurika filimi ye ya mbere yanditse yise “Amahirwe yanjye ni wowe (My single love)”.

Iyi filimi “Amahirwe yanjye ni wowe” izerekanwa mu ruhame kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2013, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Irimo icyamamare mu mupira w’amaguru mu Rwanda Katauti Amadi, umugabo wa Irene Uwoya uzwi cyane ku izina rya Oprah, akaba ari umukinnyi w’amafilimi uzwi cyane muri Tanzaniya. Hanarimo kandi na Perezida w’abafana ba Rayon Sport witwa Claude. Gusa uyu mwana Ruheta wanditse iyi filimi we ntagaragaramo kuko amashusho yayo yafashwe we ari mu masomo.

Ruheta Uwase Ninon Tara w’imyaka 15 ugiye kumurika filimi yanditse

Iki gitaramo cyo kumurika bwa mbere iyi filimi kizatangira saa kumi z’umugoroba (4pm) kigeze saa mbiri z’ijoro (8pm), aho azaba ashyigikiwe na bamwe mu byamamare muri sinema, umunyarwenya Arthur Nkusi, abahanzi barimo impanga Pamela na Ange n’abandi bazwi b’ibyamamare bazamenyekana kuri uwo munsi.

Kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Rwf) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu (5,000Rwf) mu myanya isanzwe.

Uyu mwana, Ruheta Uwase Ninon Tara, yiga mu mwaka wa Kane ibijyanye n’imibare, ubutabire, ubumenyamuntu n’ubuvanganzo mu Ishuri ryisumbuye rya Green Hills Academy.

Umureba ni umukobwa mwiza, ushinguye, uvuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa adategwa, kandi ubona ko avuga ibyo azi. Umuhanze amaso ubona ko ari umwana wifuza koko kuzaba icyamamare muri sinema.

Aganira na IGIHE, Ruheta yavuze ko nta muntu wo mu muryango we azi yaba akomoraho izi mpano yiyumvamo zo kwandika amafilimi no kuririmba.

Abishyigikiwemo na nyina witwa Justine Ngoza, w’imyaka 40, uyu mwana Ruheta avuga ko yanditse iyi filimi bivuye ku mpano imurimo avuga ko yiyumvamo kandi yifuza guteza imbere.

Yagize ati “Iyi filimi natangiye kuyandika mfite hagati y’imyaka 12 na 13, nuko mama aranshyigikira dutangira kuyishakira abakinnyi, dufata amashusho yayo guhera muri Nyakanga 2012 kugeza ejo bundi mu Kwakira 2013.”

Muri iyi filimi “Amahirwe yanjye ni wowe” bigaragara ko iteye amatsiko menshi, umwarimu witwa Derrick yakundanye n’umunyeshuri yigisha witwa Tressy, bitemewe n’amategeko y’ikigo. Uyu mwarimu akora ibishoboka byose ngo ahagarare ku rukundo amufitiye ariko ntibyamworohera na gato.

Abazaza kuyireba i Gikondo bazamenya uko uyu mwarimu yaje guhabwa akato n’abarimu bakorana bikageza n’ubwo aza guhamagazwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Bazamenya kandi amaherezo y’iyi nkuru niba yarahisemo guhara akazi kubera urwo rukundo. Uwuzayireba azamenya kandi icyo ababyeyi ba Tressy babivugaho.

Asobanura impamvu n’uko yanditse iyi filimi, Ruheta agira ati “Nashatse gukangurira abari kuzashishoza bagahitamo igikwiye bakirinda n’ibishuko nk’uko mba mbigaragaza muri iyi filimi”.

Tumubajije ku bijyanye n’iyi mpano ye agaragaje akiri umwana, Ruheta yagize ati “Ni inganzo ngira nifitemo kandi ndifuza gutera imbere no kuzakomeza nkagera kure.”

Dore amwe mu mashusho agize iyi filimi ’’Amahirwe yanjye ni wowe’’:

Ngoza, nyina wa Ruheta, umufasha kwandika no gushyira mu bikorwa iyi nganzo ye aganira na IGIHE yavuze ko uyu mwana we guhimba abikura ahanini mu gukunda kureba amafilimi. Avuga ariko ko abana be bose uko ari batandatu bafite impano zitandukanye harimo gukina umupira w’amaguru, kuririmba, gushushanya n’uku kwandika no gukina amafilimi.

Asaba abandi babyeyi kujya bamenya icyo abana bakunda bakakibashyigikiramo, ati “Buriya umubyeyi muri iki gihe turimo akwiye gufunguka akamenya icyo umwana we akunda akamuba hafi, kuko nkanjye iyi mpano sinari nzi ko ayifitemo, ariko ubu agiye kumurika filimi ye ya mbere”.

Yongeraho ati “Naratunguwe cyane kuko ni filimi agaragazamo ubuzima busanzwe bubaho kandi mu buryo bwa gihanga.”

Uyu mwana Ruheta asanzwe yaranditse andi mafilimi umunani, ubu akaba yaranayayishinganishijeho mu kigo gifite ishami rishinzwe iby’umutungo mu by’ubwenge RDB.

Ayo mafilimi ni:

  • -Inyenyeri ihishe mu bicu
  • - Uzasiga inkuru ki i Musozi
  • - Emera icyaha weze undi
  • - Ntiza ubuzima
  • - Nkiza ubuzima
  • - Gushakisha ukuri cyangwa se kwihorera
  • - Lorena
  • - Princesse gueriere
Uyu mukobwa w'inzobe uri i bumoso niwe mukinnyi w'ibanze muri iyi filimi; aha yari ari mu ishuri bitegereza impano yari ahawe na mwarimu wamubengutse
Muri iyi filimi Ruheta agaragaza inkuru y'uyu mwarimu wakunze umunyeshuri yigishaga
Uyu ni Ruheta hamwe na nyina Ngoza wamushyigikiye mu gukora iyi filimi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages