Ni nyuma y’uko uyu muhanzikazi asangije abakunzi be amashusho ku mbuga nkoranyamabaga agaragaza ko azaba ari muri iyi filime.
Iyi filime ivuga ku musore ubana na nyina urwaye mu bihe by’ubukene, gusa abantu bakamuseka ndetse bakamufata nk’ufite ikibazo.
Nyuma aza guhitamo kuba mu buzima bwo gukora ibinyuranye n’amategeko kuko yabonaga nta mahitamo bamuha yo kuba muri sosiyete.
Uyu musore atangira guhigwa na Leta akurikiranyweho ibyaha birimo ubujura, ubwicanyi n’ibindi binyuranyije n’amategeko, nyuma yo kubikora akajya kubiteramo urwenya mu bitaramo bitandukanye.
Lady Gaga yamenyekanye cyane muri muzika, nyuma aza kwinjira mu mwuga wo gukina filime. Muri iyi filime nshya bivugwa ko azaba asimbuye Margot Robbie wakinnye mu gice cyayo cya mbere.
Lady Gaga w’imyaka 36, yagaragaye bwa mbere mu mwuga wa sinema muri filime yiswe ‘Machete Kills’ mu 2013, yongera kugaragara mu yitwa ‘A star is Born’ mu 2018.
Muri ‘Joker; Folie à deux’, uyu mukobwa azaba ari kumwe na Joaquin Phoenix wayikinnye mu gice cyayo cya mbere, ari umukinnyi mukuru.
Igice cya mbere cy’iyi filime cyasohotse mu 2019. Ni filime itegurwa na Todd Phillips uzwi mu gukora, kwandika no kuyobora filime zitandukanye zirimo nka ‘The star is Born’ ariyo Lady Gaga yagaragayemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!