Amashusho amwe y’iyi filime yafatiwe mu Karere ka Karongi, andi azafatirwa mu Mujyi wa Kigali. Iri gukorwa n’Umunya-Mexique, Ricardo Del Río Galnare.

Munyeshuri Innocent mu bari kuyikora yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bazakora filime ngufi nyuma bakaba bashobora kuzakora indende.

Ilibagiza Immaculée uri mu Rwanda yavuze ko yishimiye ko ubuhamya bwe bukorwaho filime kugira ngo inkuru z’abavandimwe be bishwe zikomeze kumvikana.

Ati “Nasazwe n’imbamutima ni nk’aho bagarutse ku Isi nyarama si byo. Nahuye na Damascène na Vianney. Ariko ndumva mfite umugisha w’uko inkuru yanyu izavugwa birushijeho. Ndabakumbuye ariko nziko muri aheza, bavandimwe beza mudusabire.”

Muri iki gitabo, avugamo uburyo yarokotse Jenoside akihisha mu bwiherero bw’urugo rw’umupasiteri wari umuhutu bari baturanye aho yamaze iminsi 91.

Yabanaga n’abagore barindwi bagenzi be. Ntibagiraga icyo banywa n’icyo barya. Amanywa n’ijoro yabaga ari kuvuga ishapure asaba Imana ngo imurinde gucumuzwa n’amage yari arimo.
Avuye muri ubwo bwihisho yasanze abo mu muryango we bose barishwe keretse musaza we umwe wigaga mu mahanga. Ilibagiza yaje guhura amaso ku yandi n’uwishe nyina n’abavandimwe be aramubabarira.

Igitabo “Left To Tell” cyashyizwe mu ndimi 17 hagurishwa kopi zacyo zirenga miliyoni ebyiri. Mu 2007 umunyamerikazi Leslie Lewis Sword afatanyije na Edward Vilga yagikozeho umukino yise ‘Miracle In Rwanda’ umaze kwerekanwa ahantu henshi ku Isi.

Kuri ubu uyu mukino uri kwerekanwa i New York n’umunyarwandakazi Angel Uwamahoro umunyempano mu guhanga imivugo no gukina ikinamico.

Ilibagiza Immaculée yanditse ibindi bitabo nka “The Story Of Mary and Jesus in Kibeho: A Prophecy Fulfilled”, “The Station Of The Cross”, The Boy Who Met Jesus And Message For Humanity n’ibindi byinshi.

Ilibagiza yishimiye ko ubuhamya bwe bukorwamo filime
Ilibagiza yishimiye ko ubuhamya bwe bukorwamo filime
Munyeshuri Innocent umwe mu bari gukora kuri filime Left To Tell
Munyeshuri Innocent umwe mu bari gukora kuri filime Left To Tell
Ilibagiza Immaculée, Ricardo n'abazagaragara muri filime ishingiye ku gitabo cye
Ilibagiza Immaculée, Ricardo n'abazagaragara muri filime ishingiye ku gitabo cye