IGIHE ifite amakuru yizewe ahamya ko Leonardo DiCaprio ari mu Rwanda ndetse ko kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2017 yerekeje mu Ntara y’Amajyaruguru akaba ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Ikinyamakuru Time Magazine giherutse gutangaza ko iyi filime Leonardo DiCaprio ayihuriyemo na mugenzi we wagize umwuga ibyo gutunganya filime Michael Bay. Iyi filime kandi ngo ishobora kuzazamura mu buryo bukomeye umukino w’amagare mu Rwanda, izakorwa n’ibigo bizobereye muri uyu mwuga, Paramount na Bay Films ya Michael Bay ndetse na Appian Wat.

Iyi filime igomba kuyoborwa na Orlando Von Einsiedel wayoboye iyitwa “Virunga” ya Leonardo DiCaprio yavugaga ku gufata neza ingagi mu gace k’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka ushize wa 2014.

Iyi filime Leonardo DiCaprio yakoze ku gufata neza ingagi mu birunga bya Congo yanitabiriye ibihembo bya Oscars byatanzwe muri 2014 gusa ntiyabashije gutsinda.

Filime ku ikipe y’amagare mu Rwanda izingiye ku mukinnyi wubatse izina mu isiganwa ry’amagare, Umunyamerika Jacques “Jock” Boyer witabiriye bwa mbere Tour de France waje kuva muri uyu mwuga ku myaka 32 y’amavuko. Izanagaragaramo Adrien Niyonshuti, Umunyarwanda umaze guca uduhigo dukomeye mu isiganwa ry’amagare, uyu na we amaze igihe agarutse mu gihugu.

Leonardo DiCaprio yaje i Kigali gukina filime ku ikipe y’amagare y’u Rwanda
Leonardo DiCaprio yaje i Kigali gukina filime ku ikipe y’amagare y’u Rwanda

Hari amakuru avuga ko DiCaprio na Bay bahujwe muri uyu mushinga na Elyse Klaits wagiye ukorana bya hafi n’aba bombi mu myaka yatambutse.

Jacques “Jock” Boyer ni we iyi filime izingiyeho
Jacques “Jock” Boyer ni we iyi filime izingiyeho
Jacques Boyer na Adrien Niyonshuti bazagaragara muri iyi filime
Jacques Boyer na Adrien Niyonshuti bazagaragara muri iyi filime