Uyu mubyeyi w’abana babiri, yahisemo kwagura impano ye bitewe n’umujinya yatewe no gukorera abandi nyuma yo kubona ko ako kazi gashobora guhagarara isaha n’isaha nyamara muri sinema ashobora gukina mu zirenze imwe.
Iyo yivuga yivuga nk’umugore uzi gusoma neza, kubahiriza ibyo asabwe gukora no gufata mu mutwe. Ibyo ni bimwe mu byatumye abasha kubahiriza inyandiko y’umukino yari agiye gukina muri Seburikoko kugeza uyu munsi aho akina muri Papa Sava.
Munyana [Mama Sava] ubwo yari mu kiganiro “The RoundAbout” gitambuka kuri Ishusho TV, yavuze ko izina amaze kugira muri sinema arifata nk’ishyiga ry’inyuma mu buzima bwe dore ko rimutunze bitandukanye n’akazi yakoraga mbere k’icungamutungo yakoze imyaka itatu.
Ati “Mbere y’uko nkina filime nari umucungamutungo [...] kuko nibyo nize, narabyukaga bisanzwe nk’umuntu wese ufite akazi, nagiye muri filime maze iminsi ntari gukora akazi karahagaze.”
“Njye nabonye ubutumwa kuri Facebook buvuga ko abantu bashaka kugaragara muri filime yitwa “Seburikoko” bakwitabira igikorwa cyo gufata amashusho bampa gukina ndi umuntu usanzwe mbikora neza barabishima, kugeza ubwo bampaye urugo muri iyo filime.”
“Mu 2017 nta kazi nari mfite ntabwo ubuzima bwari buryoshye, ntabwo nari umuntu washoboraga kuvuga ngo nakomanga aha ngo ninjire ariko ubu biroroshye. Izina Mama Sava ndifata nk’ishyiga ry’inyuma nyine rya rindi ribura ntibateke, niryo ryankomeje ryatumye impano yanjye yaguka , kugera aho ngeze aha.”
Nubwo muri sinema ari ahantu yabonye ko hari umurimo wamutunga habuze gato yari agiye kubivamo bitewe n’ibihuha ndetse n’amagambo y’abantu.
Kimwe mu bintu byari bigiye gutuma areka gukina filime, ni ibihuha byageze ku mubyeyi we bamubwira ko atajya arara mu rugo kandi umubyeyi we abizi neza ko aharara.
Ati “Njye mfite ababyeyi b’abakirisito, umuntu akifata kuko yakubonye kuri televiziyo ati uriya yabaye indya noneho arara hafi yaho mba, kandi mama wawe akubona urara mu rugo buri munsi, ikintu nabanje kurwana nacyo nshaka no kubihagarika ni amagambo y’abantu , Papa we noneho yendaga kuzanyica.”
Bidatinze Sinema yatangiye kuyikuramo amafaranga, yiyemeza kwagura izina rye n’impano ye, gusa amafaranga yose abonye ahita atekereza ku bane be babiri yabyaranye n’umugabo we nubwo batamaranye kabiri dore batandukanaye umwana muto afite amezi abiri.
Mama Sava winjiye muri filime ya Papa Sava mu Ukwakira kwa 2017, avuga ko icyatumye ava muri Seburikoko, ari uko uwo yari abereye umugore, Muyobozi, yasezeye muri filime bityo umwanditsi abura uko akomeza gukinisha umugore we wari uzwi nka Mama Patrick, mu gihe Muyobozi adahari.
Mama Sava w’imyaka 27 avuga ko ubuzima bwo kurera abana ari wenyine atabwifuriza undi mwana w’umukobwa ndetse yizera ko igihe kizagera akabona undi mugabo.
Avuga ko kugira ngo umukobwa arambe muri sinema bimusaba imyitwarire iboneye, kumenya kubaha akazi no kugaha umwanya, kwihangana no gushakisha cyane.
Kurikira ikiganiro kirambuye
Kurikira igice gishya cya filime ya “Papa Sava” Munyana Analisa akinamo ari Mama Sava



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!