00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashariki African Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 11 izerekanirwamo filime 100

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 November 2025 saa 06:55
Yasuwe :

Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival (MAFF) rigiye kuba ku nshuro ya 11, aho abaritegura bahamya ko umubare w’abaryitabira wiyongereye ndetse na filime 100 zizerekanwa.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru gitegura iri serukiramuco rizatangira ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Yagize ati “Uyu ni umwaka w’umwihariko cyane, dore ko mu bihe bishize twahuraga n’imbogamizi zo kubwira abantu kuza kureba filime, gusa ubu abantu barenga 100 cyangwa 500 iyandika mu munota umwe tumaze gutangaza ko tugiye kwakira abantu bazitabira iserukiramuco.”

“Dushimishijwe no kuba twarabashije gusabana no gukorana n’abo mu ruganda rwa sinema mu gihugu imbere. Twakoze igikorwa cyo kuzengurukana na bo mu ntara enye kandi byaritabiriwe binadufasha kwigitegura.”

Iserukiramuco rya Mashariki Film Festival rizava tariki ya 22-29 Ugushyingo 2025, ribere ahantu hatandukanye hazerekanirwa filime.

Aho harimo muri Serena Hotel bazakoreramo iminsi ibiri ndetse n’uwa nyuma, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali na Norrsken hazerekanirwa filime hakanatangirwa amahugurwa.

Muri uyu mwaka biteganyijwe ko filime 100 ari zo zizerekanwa muri iri iserukiramuco rizahuriza hamwe abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Ushaka guhesha igihembo cya “People’s Choice Award” umwe mu bakinnyi ba filime ukunda ukamuhesha amahirwe yo kwegukana imodoka wakanda hano.

Umuntu ushaka kwiyandikisha kugira ngo azabashe kwitabira iri serukiramuco nawe yakanda hano.

Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira ko abantu basigaye bashishikazwa no kwitabira iri serukiramuco
Umuyobozi wa Brussels Airlines mu Rwanda, Audrey Natukunda, yavuze ko kuri iyi nshuro bishimiye gukorana na Mashariki
Trésor Senga amaze imyaka 11 ategura iri serukiramuco
Habaye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguraga iserukiramuco rya Mashariki Film Festival
Abari gutegura Mashariki Film Festival n'abaterankunga mu kiganiro n'itangazamakuru
Fabrizio Colombo ushinzwe ibijyanye n'ubuhanzi muri iri serukiramuco yavuze ko uyu mwaka biteze ko rizaba ryiza cyane kurushaho
Prof. Martin Muhando uzakurikirana imigendekere y'iri serukiramuco kuva ritangiye kugeza risojwe yavuze ko uyu mwaka rizaba mu yindi sura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages