Ni ibirori byatangiye ku wa 22 Ugushyingo 2025, bisozwa ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri Kigali Serena Hotel.

Byatangiwemo ibihembo bitandukanye ku bakinnyi ba filime cyangwa abandi bafite aho bahuriye na sinema bitwaye neza kurusha bagenzi babo, mu Rwanda no hanze yarwo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, wari uri mu bitabiriye yashimiye abagira uruhare bose mu guteza imbere sinema abasaba gukomeza gukotana.

Ati “Abahanzi, abandika filime mwese turabashimye cyane. Ni ukubera mwebwe turi hano. Turashaka kubasaba gukomeza gukora cyane. Mukomeze mukotane. Turishimira akazi mukora. Turifuza ko ibi bihembo byatera imbaraga ibisekuru bizaza.”

Yongeyeho ati “Icyo navuga, filime irenze kwishimisha ahubwo ifasha mu guhanga urwibutso n’umwihariko ndetse iri hariya mu gufasha mu kuzamura ubukungu. Ni yo mpamvu guverinoma y’u Rwanda iri gushora imari mu buhanzi.”

Yashishikarije abantu bikorera gutera inkunga uruganda rwa sinema ndetse n’imyidagaduro muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko intego bafite ari imwe gusa ari ukuzamura sinema nyarwanda.

Ati “Icyo tugamije ni ukuzamura sinema nyarwanda, cyangwa nyafurika kugira ngo abakora sinema bavuge inkuru zabo. Uyu muyoboro washyizwemo mu kuzamura abakora sinema. Uyu mwaka twari dufite abashyitsi barenga 2000 baturutse hirya no hino.”

Yanavuze ko kuri iyi nshuro bagize amahirwe yo kongera gukora icyo bise ‘Masharket’.

Iri rikaba ari isoko ryo muri Mashariki rigamije gufasha abantu bakora filime n’abazigurisha. Uyu mwaka kandi muri Mashariki bongeye ku nshuro ya kabiri kugaragaza icyiciro cyiswe ‘Iz’iwacu Category’ cy’abakora filime bo mu Rwanda gusa.

Senga yavuze ko yishimiye kuba uyu mwaka barabashije kujya mu ntara zitandukanye, bari kumwe n’abakinnyi ba filime basuhuza abakunzi babo bakanasabana.

Bamwe mu batwaye ibihembo barimo Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, wegukanye igihembo cya People’s Choice Award nyuma yo gutorwa cyane akabona amajwi arenga ibihumbi 80.

Mu ijambo rye ubwo yahabwaga umwanya yavuze ko hari abantu bagiye bamufasha ashimira cyane, avugamo Umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Nsenga; Clapton Kibonge, Papa Sava, Killaman, Wayem, Appolinaire Ingabire, Nelly Misago washinze ZACU Entertainment, umuryango we ndetse Nyambo.

Ati “Ndashimira abantu bose. Hari umuntu twahuye nijoro arambwira ngo none se ko bafashe imodoka ya miliyoni 13 Frw, wowe bajya kugutora bakageza kuri miliyoni 16 Frw na Keacpu bakamutora bakageza muri miliyoni zirenga 10 Frw. Njye byari kumbabaza iyo umuntu atwara iyi modoka yaratowe kuri miliyoni 2 Frw. Ndifuza ko mu mwaka utaha twaba duhatanira imodoka zirenga miliyoni 300 Frw, ndetse n’umufana akadutora kuko tugira abafana batadutora.”

Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu wahize abandi mu kugira amajwi menshi akegukana imodoka yavuze ko atabona amagambo menshi yo kuvuga, ashimira umugabo we Jean Luc Mutabazi.

Ati “Biragoye kubona ibintu byinshi navuga ariko ntabwo nava hano ntashimiye umugabo wanjye. Ntabwo ajya ambangamira mu kazi kanjye ko gutunganya filime no kuzikina. Kuva nabana na we ntabwo yigeze ambangamira mu bijyanye na sinema.”

Yashimiye Bamenya n’abandi bo mu muryango we bagiye bamuba hafi.

Ibi birori byasusurukijwe na Indende Cultural Troupe.

Abegukanye ibihembo;

Iziwacu Category Winners

Iziwacu Best Tv Series

Hurts Harder By Yves Mizero

Izicu Best Web Series

The Devil By Killerman

Iziwacu Best Actress

Antoinette Uwamahoro

Iziwacu Best Actor

Irunga Rongin (Tukowote)

Best Director

Yves Mizero

Iziwacu Life Time Achievement Award Male

Papa Sava yahawe igihembo cy’imyaka 30 amaze muri sinema

Iziwacu Life Time Achievement Award Fimele

Mama Zulu na we yahawe igihembo kubera imyaka myinshi amaze muri sinema

Iziwacu Best Dop
Louis Udahemuka

Iziwacu Best Short Film

My Insight By Dusabimana Israel

Iziwacu Best Make Up

Usanzineza Abdoulkarim (Rambo)

Iziwacu Best Costume Designer

Mutegwaraba Aldha

Iziwacu Best Script Writer

Mutiganda Wa Nkunda

Iziwacu Best Editor

Akimana Olivier

Izicu Best Gaffer

Maniraguha Vicent Afrika

Iziwacu Best Supporting Actor

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

Iziwacu Best Supporting Actress

Kayites Alice (Linda)

Iziwacu Best Upcoming Actress

Mumararungu Joanitha (Eyes)

Iziwacu Best Set Production Designer

Mugwaneza Emmanuel (Sunzu)

Iziwacu Best Visual Effect Film
Incubation By Deus

Iziwacu Best House Media Partner

Chita Magic

Iziwacu Best Sound Engineer

Aboubakar Ngabo Nziza (Abuba)

Iziwacu Best Feature Film

Ibyahishuwe By Niyoyita Roger

Iziwacu Best Upcoming Actor

Mwitende Aboudurkalim (Burikantu)

Abo hanze…

Short Film

Amazeze (Zimbabwe)

Documentaries

Mention: Women's Village

Award: Memories Of Love Returned -Ntare Guma Mbaho Mwine
(Uganda- Usa)

Tv Series

Long Features Fiction

Special Mentions To : Kimote By Hassan Mageye (Uganda)

Best Feature Film Of Mashariki African Film Festival 2025

My Father's Shadow By Akinola Davies Jr (Nigeria/Uk/Ireland)

Kanimba na Soleil ubwo bageraga ahabereye ibi birori
Kanimba na Soleil ubwo bageraga ahabereye ibi birori
Rukundo Arnold Shaffy wamenyekanye muri Sinema ni uku yaserutse ku itapi itukura
Rukundo Arnold Shaffy wamenyekanye muri Sinema ni uku yaserutse ku itapi itukura
Shemaryimanzi Dwane Emmy umaze kumenyekana muri sinema Nyarwanda by'umwihariko muri filimi yitwa Behind
Shemaryimanzi Dwane Emmy umaze kumenyekana muri sinema Nyarwanda by'umwihariko muri filimi yitwa Behind
Killama na Micky ni bamwe mu bari bitabiriye kandi bambariye ibirori
Killama na Micky ni bamwe mu bari bitabiriye kandi bambariye ibirori
Kecapu yegukanye imodoka muri ibi birori
Kecapu yegukanye imodoka muri ibi birori
Abanyamahanga nabo bahawe ibihembo
Abanyamahanga nabo bahawe ibihembo
Bamenya yegukanye imodoka muri ebyiri za Hyundai Sonata zatanzwe na Mashariki
Bamenya yegukanye imodoka muri ebyiri za Hyundai Sonata zatanzwe na Mashariki
Niyoyita Roger yahawe igihembo abikesheje filimi ndende yise ibyahishuwe
Niyoyita Roger yahawe igihembo abikesheje filimi ndende yise ibyahishuwe
Siperansiya yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umugore mwiza
Siperansiya yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umugore mwiza
Wayeem wagize uruhare mu ikorwa rya filimi zirimo iyitwa behind ni umwe mu bahawe igihembo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yagaragaje ko guverinoma ishyigikiye iterambere ry'ubuhanzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yagaragaje ko guverinoma ishyigikiye iterambere ry'ubuhanzi
Prof Muhando Martin wakurikiranaga imigendekere y'iri serukiramuco kuva ritangiye kugeza risojwe
Prof Muhando Martin wakurikiranaga imigendekere y'iri serukiramuco kuva ritangiye kugeza risojwe
Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko muri Sinema Nyarwanda ni umwe mu bahawe igihembo
Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko muri Sinema Nyarwanda ni umwe mu bahawe igihembo