00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Melissa” filimi nshya y’urukundo ku isoko

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 24 July 2013 saa 12:39
Yasuwe :

Tariki ya 28 Kanama 2013, filimi nshya y’urukundo yitwa Melissa irajya ku isoko.
Iyi filimi igaragaramo abakinnyi bamaze kwamamara cyane muri sinema nyarwanda barimo Marie France na Nkunzimana Richard.
Bombi nibo bagaragara cyane, aho Loye ajya mu rukundo na Merysa bakagera ubwo byabyarana batabiteguye, nyamara ababyeyi bakabangira gushyingirwa batwite, ndetse bitewe n’umujinya w’ababyeyi ba Melissa, bikaza gutuma bamuta bakigira mu mahanga, nyamara atakiri kumwe na Loye wamuteye inda, (…)

Tariki ya 28 Kanama 2013, filimi nshya y’urukundo yitwa Melissa irajya ku isoko.

Iyi filimi igaragaramo abakinnyi bamaze kwamamara cyane muri sinema nyarwanda barimo Marie France na Nkunzimana Richard.

Bombi nibo bagaragara cyane, aho Loye ajya mu rukundo na Merysa bakagera ubwo byabyarana batabiteguye, nyamara ababyeyi bakabangira gushyingirwa batwite, ndetse bitewe n’umujinya w’ababyeyi ba Melissa, bikaza gutuma bamuta bakigira mu mahanga, nyamara atakiri kumwe na Loye wamuteye inda, irakomeza.

Filimi Melissa ikinanywe urukundo rw’ukuri, kuko filimi irangira umusore (Loye) yibaniye n’uwo babyaranye, nyuma y’inshuti nyinshi zishaka kwigarurira Loye, nyamara akabereka ko hari uwo atahemukira, mu gihe umwana amenya se mbere gato y’ubukwe bwa nyina na se.

Nk’uko Byiringiro Octave wayoboye iyi filimi yabitangarije IGIHE ngo igaragara nk’ifite umwihariko, bitewe nuko ikinamo abakinnyi bamaze kubaka izina muri Sinema nyarwanda. Anavuga kandi ko iyi filimi yigisha ababyeyi kwakira abana babo aho kubatererana, bakabafasha kwigarurira icyizere, ndetse no kumenya ko abana bakenera urukundo rw’ababyeyi nk’umwana wa Loye.

Octave Byiringiro wakoze iyi filimi

Reba agace gato ka filimi Melissa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages